Ivory Coast: Laurent Gbagbo yagarutse mu gihugu cye nyuma yo kuba umwere

Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Ivory Coast

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Laurent Gbagbo yabaye uwa mbere wahoze ari Perezida waburanishijwe n'urukiko rwa ICC

Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d'Ivoire (Ivory Coast) yatahutse mu gihugu cye, imyaka 10 nyuma yuko ajyanwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) aregwa ibyaha byibasira inyoko muntu.

Bwana Gbagbo yabaga i Buruseli mu murwa mukuru w'Ububiligi kuva yafungurwa mu myaka itatu ishize.

Uwamusimbuye akaba na mucyeba we Perezida Alassane Ouattara, yamuhaye ikaze ngo agaruke mu gihugu.

Yabaye uwa mbere wahoze ari Perezida waburanishijwe n'urukiko rwa ICC, ariko agirwa umwere ku byaha byose yaregwaga.

Bwana Gbagbo, w'imyaka 76, yashyiriweho ibirego nyuma yuko yanze kwemera ko yatsinzwe amatora yo mu 2010 bigateza intambara yishe abantu 3.000. Buri gihe yahakanye ibyaha byose aregwa.

Mu kwezi kwa gatatu, urugereko rw'ubujurire rwa ICC rwemeje kugirwa umwere kwe ko mu mwaka wa 2019.

Urwo rugereko rwavuze ko ubushinjacyaha bwananiwe gutanga gihamya y'ibirego bwashinjaga Bwana Gbagbo na Charles Blé Goudé, inshuti ye wahoze ari n'umukuru w'urubyiruko rwo mu ishyaka rye, washinjwe kuyobora intagondwa zari zishyigikiye Bwana Gbagbo.

Gbagbo ni nde?

Yavutse mu 1945 mu karere ka Gagnoa mu majyepfo y'ahagana hagati muri Côte d'Ivoire, avukira mu muryango w'abanyagatolika.

Yize mu iseminari, mbere yuko akomereza muri kaminuza muri icyo gihugu no mu Bufaransa, akaza kuba n'umwarimu w'amateka mbere yuko ajya muri politiki.

Aho ku iseminari yahimbwaga 'Cicéron', izina ry'umunyapolitiki n'umwanditsi mu Kilatini wabayeho mu bwami bw'Abaromani, akaba yari intyoza mu kuvuga yemeza abantu (orateur/orator).

Nyuma yo kumara imyaka 20 ari ku ruhande rw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, yagezeho atorerwa kuba Perezida mu mwaka wa 2000, ariko hashize imyaka ibiri haba intambara mu gihugu.

Abashyigikiye Bwana Gbagbo bashinjwe kugaba ibitero byibasira abanyamahanga mu turere bagenzuraga - ibitero ku bo mu majyaruguru y'igihugu biganjemo abayisilamu, abimukira bava mu bihugu bituranyi byo muri Afurika, ndetse n'Abanya-Burayi n'Amerika.

Bashinje Ubufaransa bwahoze bukoloniza icyo gihugu, ndetse n'umuryango w'abibumbye (ONU/UN), kuba batarakoze ibihagije ngo bahagarike inyeshyamba zari zaciyemo igihugu mo kabiri, inyeshyamba zishyigikiye Bwana Ouattara zagenzuraga amajyaruguru.

Imidugararo yatumye amatora yari ateganyijwe mu 2005 asubikwa inshuro esheshatu, nyuma aza kuba mu 2010, ariko Bwana Gbagbo yanga kwemera ko yatsinzwe na Bwana Ouattara nyuma y'amatora yo mu cyiciro cya kabiri.

Urugomo rwo mu mezi atanu yakurikiyeho rwavuzwe ko ari rumwe mu rwabayemo ubwicanyi ndengakamere mu bwicanyi bwose iki gihugu cyaciyemo.

Bwana Gbagbo, nyuma yaje gufatwa mu kwezi kwa kane mu 2011 afatiwe mu nzu yo munsi y'ubutaka (bunker) bwo mu ngoro ya perezida, afatwa n'abasirikare bafashijwe na ONU n'Ubufaransa bashyigikiye Bwana Ouattara.

line

Ni kare cyane kumenya ingaruka gutahuka kwe kwateza

Isesengura ry'umunyamakuru wa BBC Valérie Bony uri i Abidjan

Icyo gutahuka kwa Bwana Gbagbo bivuze n'ingaruka yabyo ntibirasobanuka.

Ariko kuri bamwe mu baturage ba Côte d'Ivoire, icyireze ni uko gutahuka kwe bizafasha mu bwiyunge bw'igihugu no gutuma leta yimukira ku kwibanda ku mavugurura mu bukungu no guhangana n'imitwe y'intagondwa yiyitirira Islam irimo kwadukira iki gihugu ivuye mu bihugu bituranyi bya Burkina Faso na Mali.

Ariko nanone, kuri benshi bagizweho ingaruka n'ubutegetsi bwa Bwana Gbagbo, igihe gishize ntabwo kiromora ibikomere (ibisebe) byabo byo ku mubiri no ku mutima.

Gutahuka kwe kurabibutsa urugomo bakorewe ndetse no kumva ko n'ubu nta butabera barabona.

Iki gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba kirashaka kugera ku mahoro binyuze mu bwiyunge bw'abaturage bacyo.

Niba gishobora kubigeraho hatabayeho ubutabera ku bagizweho ingaruka n'intambara zitandukanye cyanyuzemo, igihe cyonyine ni cyo kibiduhishiye.

line