Rwanda: Imvo n'Imvano ku mishinga y'urubyiruko yahungabanyijwe n'icyorezo cya Covid-19

Leta y’u Rwanda binyuze muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco yatangije ikigega cyo gufasha ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite imishinga yahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Mu gihugu hose hatoranyijwe imishinga y’urubyiruko isaga 150, muri yo hari iyari isanzwe ikora ariko kandi hakaba n’iyibasiwe mu gihe cya Covid-19.

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ivuga ko impamvu nyamukuru yo gufasha imishinga y’urubyiruko binyuze mu kigega gihoraho, mbere na mbere kwari ugufasha urubyiruko kuzahura imishinga yarwo yahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ivuga kandi ko ari bumwe mu buryo bwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri kiri mu bikomereye urubyiruko.

Mu kiganiro cyacu, turaha ijambo minisiteri y’urubyiruko n’umuco itubwire byimbitse ibigendanye n’icyo kigega n’uburyo imishinga yatoranyijwe mu ntumbero yo guhanga imirimo myinshi mu rubyiruko.

Muri iki kiganiro kandi turabatembereza mu mishinga imwe n’imwe tuvugane na ba rwiyemezamirimo batandukanye b’urubyiruko, batubwire ibyo bakora n’uburyo imfashanyo bahawe bari kuyikoresha.

Ikiganiro ni Imvo n'Imvano, icyo kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.