Rwanda – France: Umubano ni 'mwiza' ariko urubanza rw'indege ya Habyarimana ntaho rurajya

Insiguro y'amajwi, Rwanda – France: Urubanza rw'indege ya Habyarimana ntaho rurajya

Nyuma y'ibyegeranyo byateguwe mu gucukumbura ukuri ku ruhare rw'Ubufaransa muri jenoside yo mu Rwanda mu 1994, abategetsi b'ibihugu byombi bamaze kugaragaza ko bashimishijwe n'ibikubiye muri ibyo byegeranyo.

Muri iki cyumweru, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama y'abakuru b'ibihugu by'Afurika yahamagajwe na Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron.

Ubufaransa nabwo bumaze gutangaza ko Perezida Macron azasura u Rwanda mu mpera y'uku kwezi.

Ariko, ababikurikiranira hafi baravuga ko abanyapolitiki b'ibyo bihugu birengagiza ikibazo gikomeye cy'uwahanuye indege ya Perezida Juvénal Habyarimana, ubu kiri mu rukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa.

Abatanze icyo kirego bakomeje kuvuga ko iyo ndege yahanuwe n'abasirikare ba FPR, ibyo iryo shyaka riri ku butegetsi mu Rwanda rihakana.

Florentine Kwizera yavuganye n'umwunganizi w'abarega, Philippe Meilhac, wamubwiye ko bafitiye icyizere ubucamanza bwo mu Bafaransa.

(Umva icyo kiganiro aho hejuru)