Ellen DeGeneres yavuze impamvu agiye guhagarika ikiganiro cye

Ahavuye isanamu, Michael Rozman/Warner Bros
Ellen DeGeneres yabwiye abakurikira ikiganiro cye Ellen DeGeneres Show ko yumva ikiganiro cye gikurikiraho ari cyo kiza ari icya nyuma.
Yagize ati: "Ukuri ni uko, nizera ibyiyumvo byanjye. Ibyiyumvo byanjye birambwira ko iki ari cyo gihe."
Ntabwo yigeze avuga byeruye ku birego by'uko iki kiganiro gitegurirwa mu mikorere irimo ubwoba, ibyavuzwe cyane umwaka ushize.
Abantu batatu mu bakozi bakuru bagitegura bavuye mu kazi ndetse mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize Ellen asaba imbabazi kuri TV.
Ellen w'imyaka 63 yavuze ko na mbere yari yarahisemo guhagarika iki kiganiro kuri 'season' ya 19 mu 2022, mbere y'uko icyo kibazo kiba.
Mu kiganiro cy'uyu munsi ku wa kane araza kumvikana avuga ati: "Mu myaka ibiri ishize, nasinye amasezerano y'indi myaka itatu kandi nari mbizi mu mutima wanjye ko 'season' ya 19 ari yo ya nyuma yanjye."
Ikiganiro Ellen DeGeneres Show cyatangiye guca kuri televiziyo mu kwa cyenda 2003 kimaze gutambutsa uduce turenga 3,000.
Kiba kirimo byendagusetsa, ibibazo ku batumirwa n'inkuru zivuga ku bantu, ni kimwe mu biganiro byakunzwe cyane muri Amerika n'ahandi ku isi, nubwo imibare yacyo yagiye igabanuka mu myaka ya vuba ishize.
Mu mashusho yafashwe mbere agategurwa, uyu mugore agira ati: "Ndagira ngo mumenye ko uyu mwanzuro nawutekerejeho. Nawubanye iminsi. Nawutekerejeho."
Undi utegura ibiganiro nk'iki, Oprah Winfrey, araba ari kumwe nawe mu kiganiro cya none ku wa kane baganire kuri uku gusoza kwa Ellen DeGeneres Show, kimwe n'umuririmbyikazi Pink.

Ahavuye isanamu, Getty Images
DeGeneres yakoze izina rye kubera ibiganiro bya byendagusetsa kuva mu myaka ya 1990.
Ku wa gatatu, yabwiye ikinyamakuru Hollywood Reporter ati: "Nubwo iki kiganiro gikomeye, kandi kiryoshye, rwose ntabwo kikiri ihurizo."
Yabwiye icyo kinyamakuru ko ibyavuzwe umwaka ushize ko aho gikorerwa ari ahantu h'iterabwoba, ibi atari byo bitumye agihagarika.
Ati: "Iyaba nari kureka iki kiganiro kubera ibyo, sinari kuba naragarutse uyu mwaka." Yongeraho ko byamubabaje cyane "kubona ibyo naharaniye byose... byibasirwa".










