Abahagarikiwe imfashanyo na Maison Shalom mu Rwanda bangiwe kurangiza Kaminuza
Bamwe mu banyeshuri b'impunzi z'Abarundi baba mu Rwanda, baravuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cyo guhagarikirwa ingunga y'amafaranga byatumye babuzwa gutangaza ubushakashatsi bwabo busoza amasomo ya kaminuza, bizwi mu mvugo y'ikinyeshuri nko kudefanda.
Aba banyeshuri barenga 70 barihirwaga n'ikigo Maison Shalom, biga mu bigo bitandukanye mu Rwanda bavuga ko batazi impamvu bahagarikiwe amafaranga y'ishuri mu gihe kigera ku mezi ane.
Rock Bideri, umuyobozi uhagarariye aba banyeshuri, avuga ko bari mu gihirahiro kandi badahabwa ibisubizo n'inzego zibishinzwe.
Prudent Nsengiyumva yavuganye nawe atangira amusobanurira ikibazo bafite.
(Umva icyo kiganiro aho haruguru)