Kwinjira muri Twitter ya Trump: Polisi yemeye ibivugwa n'uvuga ko yayinjiriye

Ahavuye isanamu, Reuters/White House/BBC
Abashinjacyaha bo mu Buholandi basanze koko uwinjirira za mudasobwa (hacker) yarinjiye muri konti ya Twitter ya Perezida Donald Trump atomboje ijambo ry'ibanga yakoreshaga ari ryo "MAGA2020!"
Iryo jambo ni impine y'interuro "Make America Great Again" Trump yakoresheje mu kwiyamamaza kwe kwa mbere nka perezida, ishatse kuvuga ngo "kongera kugira Amerika igihangange".
Ariko abo bashinjacyaha ntabwo ibyo bazabihanira Victor Gevers, kuko ngo yabikoze "mu buryo burimo gushyira mu gaciro".
Ku itariki ya 22 y'ukwezi kwa 10, Bwana Gevers yatangaje ibyo yavuze ko ari amafoto y'ikibahu (screen) cy'imbere muri konti ya Bwana Trump. Icyo gihe hari mu bihe bya nyuma byo kwiyamamaza mu matora y'Amerika.
Ariko icyo gihe, ibiro bya perezida w'Amerika bya White House byarabihakanye bivuga ko konti ya perezida itinjiriwe ndetse n'urubuga Twitter ruvuga ko nta gihamya yabyo rufite.
Ivuga kuri ibi bishya byavuzwe n'abashinjacyaha bo mu Buholandi, Twitter yagize iti:
"Nta gihamya twabonye yemeza ibi, harimo no mu nkuru yatangajwe mu Buholandi uyu munsi [ejo ku wa gatatu]. Mu buryo bwo gukumira, twashyize mu bikorwa ingamba z'umutekano ku itsinda rya konti za Twitter z'abantu bakomeye, zijyanye n'amatora muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, harimo n'iz'inzego za leta".
Ibiro bya White House ntabwo birasubiza ku busabe bwo kugira ikindi bivuga kuri ibi bishya byatangajwe.

Bwana Gevers yavuze ko yishimiye ibyo yagezeho.
Yagize ati: "Ibi ntabwo bireba akazi kanjye [gusa], ahubwo abandi bakorerabushake bashakisha ahari intege nke ku rubuga rwa internet".
Uyu mushakashatsi ukomeye ku bijyanye n'umutekano wo kuri mudasobwa, yavuze ko yari amaze igihe agenzura Twitter z'abakandida bakomeye mu matora yo muri Amerika ubwo ku itariki ya 16 y'ukwezi kwa 10 yatombozaga ijambo ry'ibanga rya Perezida Trump.

Ahavuye isanamu, Victor Gevers
Polisi y'Ubuholandi yagize iti: "Umu-'hacker' ni we watangaje ubwe ijambo ry'ibanga".
"Nyuma yabwiye polisi ko yakoze iperereza ku ngufu z'iryo jambo ry'ibanga kubera ko byari kugira ingaruka zikomeye iyo iyi konti ya Twitter iza kwigarurirwa mbere gato cyane y'amatora ya perezida".
Polisi yongeyeho ko boherereje abategetsi b'Amerika ibyo bagezeho.
Bwana Gevers yabwiye abapolisi ko afite ibindi bimenyetso byinshi byerekana ko yinjiriye konti ya Trump yo kuri Twitter.
Urebye, byaba bivuze ko yashoboye kubona amakuru yose ya Perezida Trump, arimo nk'aya:
- Amafoto y'ibanga ndetse n'ubutumwa;
- Ubutumwa bwo kuri Twitter yabitse mu ibanga ngo aze kubugarukaho byoroshye nyuma;
- Umubare w'abantu yabujije kumukurikira (block).
Konti ya Twitter ya Perezida Trump, ifite abayikurikira bagera hafi kuri miliyoni 89, ubu ifite umutekano.
Ariko Twitter yanze gusubiza ibibazo BBC yayibajije, birimo niba iyo konti yari ifite umutekano w'inyongera cyangwa ibindi byashoboraga kwerekana ko hari undi muntu utazwi uyinjiriye.
Mu ntangiriro y'uyu mwaka, Bwana Gevers yanavuze ko we n'abandi bashakashatsi mu by'umutekano wo kuri mudasobwa bashoboye kwinjirira konti ya Twitter ya Bwana Trump mu mwaka wa 2016.
Ngo icyo gihe bakoresheje ijambo ry'ibanga "yourefired" (urirukanwe, ugenekereje mu Kinyarwanda), rihuye n'iryo yakoreshaga ku rundi rubuga nkoranyambaga rwe rwari rwarigeze kwinjirirwa.










