Rwanda: Urukiko ruzumva kuri Skype abashinjura Jean Claude Iyamuremye uregwa Jenoside

Ahavuye isanamu, Social media
Yves Bucyana/BBC Gahuzamiryango i Nyanza
Urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kumva abatangabuhamya bashinjura Jean Claude Iyamuremye (Nzinga) hakoreshejwe Skype kuko bo bari mu Bubiligi.
Mu 2016, Bwana Iyamuremye yoherejwe mu Rwanda n'Ubuholandi ngo aburanishwe ku byaha bya jenoside.
Mu rubanza mu mizi, urukiko rwamaze kumva abatangabuhamya b'ubushinjacyaha bavuze ko Bwana Iyamuremye yari mu mutwe w'interahamwe kandi yagize uruhare mu bitero byishe abatutsi mu ishuri rya ETO - Kicukiro mu mjyi wa Kigali.
Bwana Iyamureme uhakana ibyo ashinjwa, nawe yasabye ko abatangabuhamya batatu bamushinjura bumvwa n'ubwo bari mu Bubiligi. Urukiko rwagombaga kwemeza uko abo batangabuhaya bazumvwa.
Urukiko rwanzuye ko kohereza itsinda ryarwo mu Bubiligi bitakunda kubera ibihe biriho by'icyorezo cya Covid-19, bityo abo batangabuhamya bazumvwa batagaragajwe umwirondoro kuri Skype ku itariki ya 5 z'ukwezi kwa 11.
Urukiko gacaca rwa Niyobe muri Kicukiro mu mujyi Wa Kigali mu 2007 rwahamije Bwana Iyamuremye icyaha cya jenoside rumukatira imyaka 19 y'igifungo.
Gusa icyo gihano cyabanje guteshwa agaciro mbere y'uko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi muri uru rukiko nk'uko bigenwa n'itegeko rikuraho inkiko Gacaca.
Bwana Iyamuremye w'imyaka 45 avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 19, yatawe muri yombi mu 2013 mu Buholandi aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba ambasade za Isiraheli na Finlande.










