Tanzania: Nyir'ishuri ribanza ryahiye rigapfiramo abanyeshuri 10 yatawe muri yombi

Ahavuye isanamu, FEDECO RADIO
Polisi ya Tanzania yataye muri yombi nyir'ishuri ribanza ryahiriyemo abanyeshuri 10 mu masaha yo mu rukerera rw'ejo ku wa mbere.
Simon Sirro, umukuru wa polisi ya Tanzania, yabwiye abanyamakuru ko amaperereza akomeje kugira ngo hamenyekane icyateye uwo muriro.
Wibasiye ishuri ribanza rya Byamungu English Medium Primary School ryo mu karere ka Kagera mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'igihugu.
Ariko yavuze ko ibyagezweho by'ibanze bigaragaza ko icyumba abo banyeshuri bararagamo kitari cyubatse mu buryo bwubahirije amategeko agenga ubwubatsi.
Uwo mukuru wa polisi ya Tanzania yavuze ko insinga z'amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi) zo muri icyo cyumba bararagamo zari zifite ikibazo, ndetse ko inyubako yose yahirimye ubwo igisenge cyagwaga.
Yavuze ko bigaragaza ko amatafari n'ibindi byubatse ishuri bitari byujuje ubuziranenge mu bwubatsi.
Abategetsi bo muri ako karere basabwe gukora iperereza ku bagenzuzi b'uburezi bahaye iryo shuri icyangombwa cyuko ryemerewe gucumbikira abanyeshuri muri icyo cyumba.
Abo banyeshuri 10 b'abahungu bapfuye, bari bafite hagati y'imyaka itandatu n'icumi y'amavuko. Abandi banyeshuri barindwi barakomeretse bikomeye, ubu bari mu bitaro.
Muri ako karere, impfu zo ku ishuri zikunze kubaho, ndetse ubu abategetsi bari gusabwa kuvugurura ibijyanye n'umutekano w'inyubako.
Mu kwezi kwa karindwi, abanyeshuri batatu barapfuye mu mujyi wa Dar es Salaam, nyuma yuko ishuri ryisumbuye rya Ilala Islamic Secondary School rifashwe n'inkongi.










