Burundi - Bujumbura: Grenade yatewe aho abana barebaga Televiziyo yica batatu

Burundi

Mu gace kitwa Gahahe muri komine Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura igisasu cya grenade cyishe abana batatu gikomeretse abandi nk'uko byemejwe n' abashinzwe umutekano.

Umuvugizi w'igipolisi cy'u Burundi yabwiye abanyamakuru mu Burundi ko hagati ya saa mbiri na saa tatu z'igitondo uyu munsi kuwa kane igisasu cya grenade cyaturikiye hagati ya 'boutique na salon de coiffure'.

Aho ibi byabereyemo ni agace gashyashya kari guturwa kari mu majyaruguru y'umujyi wa Bujumbura.

Mu butumwa bwatanzwe n'umuvugizi w'igipolisi, avuga ko cyaturikiye aho abana bariho bareba televiziyo kikica batatu bafite imyaka hagati y'itandatu na 12, harimo umwe wapfiriye aho na babiri kwa muganga, kigakomeretsa abandi umunani.

Nta ruhande rwigenga ruragira icyo rutangaza kuri uyu makuru.

Bamwe mu bo muri aka gace babwiye BBC ko aba bana - bari mu biruhuko - bariho bareba televiziyo mu idirishya rya 'salon de coiffure' ubwo haterwaga grenade.

Ntibiramenyekana neza niba uwayiteye yari agamije abana cyangwa undi muntu kuri iyi 'salon'.

Abo muri aka gace bavuga ko bacyeka ko uwayiteye yaba yari agambiriye umuntu mukuru wari muri iyi salon cyangwa hafi yayo.

Amafoto amwe agaragaza abana bakomeretse bikomeye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n'abavuga ko ari grenade yatewe ku bana aho i Gahahe.

Mu kwezi kwa gatanu, mu Kamenge - agace katari kure ya Gahahe muri Bujumbura - naho hatewe grenade mu kabari yahitanye abantu abandi bagakomereka.

Mu bapfuye harimo Laurene Muzaliwa umunyeshuri w'umunyecongo wigaga muri kaminuza i Bujumbura.

Ubutumwa bwatanzwe n'umuvugizi w'igipolisi buvuga ko iperereza ryatangiye kuri ibi byabaye i Gahahe, ndetse ko hafashwe abakekwa batatu.