Gusambanya abana b’abakobwa b’imyaka 3 na 4 byateje uburakari muri Somalia

Shadow

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Ibirego byo gufata abagore n'abakobwa ku ngufu byariyongereye muri Somalia muri iyi myaka

Leta ya Somalia yamaganye gushimuta no gusambanya abana babiri b'abakobwa bafite imyaka itatu n'ine y'amavuko.

Umuganga ukuriye ibitaro bari kuvurirwaho avuga ko bacyeneye kubagwa cyane.

Umutegetsi wo muri Somalia yavuze ko abantu benshi batawe muri yombi bacyekwaho gusambanya abo bana byakozwe ku wa gatatu w'icyumweru gishize.

Ababyeyi bavuga ko abo bana babiri b'ababyara (cousines/cousins) bari mu nzira bagenda n'amaguru bava ku ishuri riri ahitwa Afgoye, hafi y'umurwa mukuru Mogadishu.

Bafashwe n'abagabo barabashimuta ndetse barabasambanya.

Nuko ababyeyi babo bakomeza gushakisha n'umutima uhagaze aho abana babo baba bari mu gace batuyemo, baza kubasanga bari bonyine ku munsi wakurikiyeho.

Umunyamakuru wa BBC avuga ko ibyakorewe aba bana b'abakobwa, byongereye akumiro muri rubanda.

Mu myaka ya vuba ishize, gufata abagore n'abakobwa ku ngufu byariyongereye muri Somalia.

Byibazwa ko ibyaha ndengakamere nk'ibyo bimaze igihe kirekire bikorwa muri icyo gihugu.

Igitandukanye ubu ni uko abantu bakomeje gusobanukirwa ko bikwiye gutangazwa kugira ngo habeho impinduka, nkuko uwo munyamakuru wa BBC akomeza abivuga.