Mbese Coronavirus yagombye kudutera impungenge cyane?

Wuhan

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Iki cyorezo cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan uri mu majyepfo ya Beijing

Agakoko kari gasanzwe kazwi n'abahanga muri siyansi karimo gutera indwara ikomeye ifata mu bihaha mu Bushinwa kandi imaze no kuboneka mu bindi bihugu.

Imaze guhitana abantu kandi birasa nkaho itazahagarara vuba.

Indwara nshya ibonetse igatera umusonga buri gihe itera impungenge abashinzwe ubuzima kandi ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS ryatangaje ko ari ikibazo isi yose igomba guhagurikira.

None se iki cyorezo gishobora gukumirwa cyangwa se ni kibi cyane kurusha uko bimeze ubungubu?

Aka gakoko ni bwoko ki?

Abategetsi bo mu Bushinwa bavuga ko ari agakoko ko mu bwoko bwa Corona.

Ubundi hasanzwe hariho ubwoko butandatu bw'agakoko ka Corona bwanduza abantu; aka rero ni aka karindwi.

Indwara ikaze ifata mu myanya y'ubuhumekero yitwa SARS nayo iterwa n'agakoko ka Corona yahitanye abantu 774 kuri 8,098 bari bayanduye igihe icyorezo cyayo cyatangiraga mu Bushinwa muri 2002.

Ibimenyetso byayo bifite ubuhe bukare?

Iyi ndwara urebye itangira n'umuriro mwinshi ukurikirwa n'inkorora y'akayi hanyuma nyuma y'icyumweru igatuma umuntu abura umwuka kandi bamwe mu barwayi bikaba ngombwa ko bajyanwa mu bitaro.

Imibare y'ishami rya ONU ryita ku buzima ku barwayi 17,000 yerekana ko 82% iyo ndwara ibi idakaze, 15% ikabakarira naho 3% igatuma baba indembe.

Ikigaragara ni uko iyi indwara ari gakeya ituma umuntu agira ibicurane by'amazi cyangwa se akitsamura.

Udukoko twa Corona muri rusange dushobora gutera indwara ifite ibimenyetso biva kuri grippe yoroshye bikagera ku bibazo bikomeye byo mu bihaha kandi ikaba yahitana uyirwaye.

Ubushobozi bwayo bwo kwica bungana iki?

Nubwo bwose imibare yabo ihitana ugereranyije n'abayandura uri hasi, iyo mibare ntawayizera.

Biroroshye cyane gufata umubare wabo ihitana ukawugabanya n'abayanduye kugira ngo ugere ku mubare wa 2% urebye aho iki cyorezo kigeze ubungubu.

Abayanduye babarirwa mu bihumbi ubu baracyavurwa kandi ntabwo bizwi niba bamwe muri abo izabahitana - rero umubare w'abahitanwa nayo ushobora kuba munini.

Kandi nta nuwamenya umubare w'abafite iyi ndwara ku buryo bworoheje - rero na none imibare y'abo ihitana ishobora kujya hasi.

Nabigenza gute ngo ngabanye ibyago byo kuyandura?

Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ritanga inama zikurikira, zinajyanye n'izindi ndwara zifata mu myanya y'ubuhumekero:

Inama

Aka gakoko katurutse he?

Mu by'ukuri aka gakoko ntabwo ari gashya - ni gashya gusa ku bantu kubera ko kavuye ku bwoko bumwe kakajya mu bundi.

Prof Jonathan Ball umuhanga mu ndwara ziterwa na virus avuga ko udukoko dushya twa Corona ubundi indiri yatwo ari inyamaswa.

Abantu ba mbere babonetseho indwara iterwa n'agakoko ka Corona bari bafite aho bahuriye n'isoko ricururizwamo ibiribwa bikomoka mu nyanja mu mujyi wa Wuhan.

Icyorezo cya SARS cyo cyatangiriye mu ducurama mbere yo kwibasira abantu.

Ni iyihe nyamaswa?

Usibye ibinyabuzima bifite amabere byo mu nyanja bishobora kugira agakoko ka Corona, iryo soko ryo muri Wuhan ryari ririmo kandi inyamaswa nzima nk'inkoko, inkwavu, n'inzoka zishobora kuba ari nazo iyo ndwara yaturutsemo.

Ariko rero Kaminuza y'ubuhinzi iri mu majyepfo y'ubushinwa ivuga ko ako gakoko gashobora kuba karavuye mu ducurama kakikinjira mu nyamaswa za pangolins mbere kwadukira abantu.

Kubera iki Ubushinwa?

Hari impamvu ebyiri - abantu bakorakora inyamaswa zifite utwo dukoko kandi n'ahantu abantu batuye begeranye cyane bituma gakwirakwira cyane.

Ikarita ya Wuhan
Insiguro y'isanamu, Aho Wuhan iherereye mu Bushinwa

Ikwirakwira mu bantu gute?

Ikwirakwira ahanini iyo abantu bayanduye bakoroye maze uduce tw'ibikororwa tukajya mu mwuka abantu bari hafi bahumeka. Rugikubita abategetsi b'Ubushinwa bari bavuze ko abantu bafite ago gakoko badashora kwanduza abandi.

None ubungubu buri muntu wanduye ashobora kwanduza abandi babiri cyangwa batatu.

Muri yandi magambo iki ntabwo ari icyorezo kizazimira ubwacyo maze kigende burundu.

Kubera iki abantu banduzanya?

Akenshi iyo abantu barimo gukorora nibwo banduzanya ariko abashakashatsi bo mu Bushinwa bavuga ko hari abantu bamwe bashobora kwanduza abandi mbere yuko batangira kugaragaza ibimenyetso.

Indwara ishobora gutangira kugaragara nyuma y'ibyumweru bibiri umuntu yanduye ako gakoko.

Indwara ya SARS cyangwa se Ebola zo zitangira kwandura iyo umuntu uzifite atangiye kugaragaza ibimenyetso.

Gukumira indwara nk'izo byo biroroshye: icyo ukora ni ugushyira mu kato abagaragaje ibimenyetso byayo hanyuma ugakurikiranira hafi abantu bose bahuye nabo.

Indwara zishobora kwanduzwa n'abantu batari bagaragaza ibimenyetso zo birakomeye kuzikumira.

Irimo gukwirakwira gute?

Hari abantu bashya babarirwa mu bihumbi basanganwa aka gakoko buri munsi.

Ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko ikibazo gishobora kuba ari ingorabahizi kurusha uko bikekwa.

Bavuga ko imibare itangwa ku mugaragaro ishobora kuba iri hasi ho inshuro 10 ugereranyije n'imibare mishya.

Hari amatsinda y'abahanga avuga ko umubare w'abandura agakoko gashya ka Corona wikuba kabiri buri minsi itanu kugeza kuri irindwi.

Kubera iki ifatwa nk'icyorezo isi ingomba guhagurikira?

Ishami rya ONU ryita ku buzima - OMS - riravuga ko aka gakoko ari ikibazo cy'ubuzima kigomba guhagurukirwa ku rwego mpuzamahanga nkuko byagenze kuri grippe ituruka mu ngurube na Ebola.

OMS ivuga ko ibyo yabikoze kugirango ifashe kurushaho ibihugu bifite inzego z'ubuvuzi zidakomeye cyane bishobora kugora kubona no gushyira mu kato abanduye iyi ndwara iterwa n'agakoko ka Corona.

Aka gakoko kaba kagenda gahindura isura?

Aka gakoko kugeza magingo aya birasa nkaho kadahindura isura.

Ariko rero muri rusange udukoko dutera indwara dushobora guhindura isura, abahanga rero bakomeje gucungira ibintu hafi.

Iki cyorezo gishobora gukumirwa?

Ishami rya ONU ryita ku buzima rivuga ko iki cyorezo gishobora gukumirwa ariko ibi ntabwo bihurizwaho na bose.

Impuguke zirimo uwahoze ari umukuru w'urwego rugenzura indwara muri Leta zunze ubumwe za Amerika bavuga ko aka gakoko gashobora kuvamo icyorezo gikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Uburyo bwonyine gashobora gukumirwa ni ukubuza abantu bakanduye kugakwirakwiza mu bandi.

Ibi rero bishatse gusobanura:

  • kugabanya ingendo z'abantu
  • gukangurira abantu gukaraba intoki no gukoresha ubundi buryo bwo kwirinda
  • kuvurira mu kato abayanduye mu gihe ababavura bambaye imyambaro ibarinda

Hagomba kandi no gushakishwa abantu bose bashobora kuba baregereye bya hafi cyane abanduye mu kureba niba bataranduye.

Haba hari umuti wayo cyangwa se urukingo?

Oya.

Ariko rero hari akazi karimo gukorwa mu kubigeraho hakaba hari ikizere ko hashobora kuzatangira gukorwa igerageza ku bantu mbere yuko umwaka urangira.

Ibitaro kandi birimo kugeragereza ku barwayi imiti isanzwe ikoreshwa mu guhangana n'udukoko kugirango barebe niba hari icyo byatanga.

Uruvange rw'imiti ibiri ya - lopinavir na ritonavir - yatanze umusaruro mwiza mu kurwanya icyorezo cya Sars irimo kugeragezwa mu Bushinwa muri iki cyorezo.

Ariko rero kuvura ubungubu biribanda gusa ku bintu by'ibanze - gutuma umubiri w'umurwayi ukomeza gukora, harimo gufasha umurwayi guhumeka kugeza igihe ubudahangarwa bwe buzahashya ako gakoko.

Kugeza ubu Ubushinwa bwakoze iki?

Ubushinwa bakoze ikintu cyari kitarakorwa ahandi ku isi - gushyira imijyi uko yakabaye mu kato.

Intara ya Hubei iri hagati mu gihugu, irimo n'umujyi wa Wuhan, iri mu kato aho abantu bagera hafi kuri miliyoni 60 bagirwaho ingaruka n'icyo cyemezo.

Leta y'Ubushinwa kandi yahagaritse gukoresha ibirori bihuza abantu benshi birimo n'amakwe mu gihe imijyi nka Hangzhou na Nanchang irimo kugabanya umubare w'abantu b'umuryango umwe bemereye gusohoka mu rugo buri munsi.

Intara ya Hubei yanajimije amatara ku magorofa abantu babamo muri gahunda yo kubaca intege ngo ntibasohoke.