Gusaba urubyiruko kudakora imibonano mpuzabitsina hari umusaruro bitanga?

Ifoto igenewe itangazamakuru yakoreshejwe muri iyo gahunda yo muri Brazil
Insiguro y'isanamu, Minisiteri y'abagore n'umuryango muri Brazil ivuga ko iyo gahunda itagamije kugira uwo itegeka kwifata

Leta ya Brazil iri gusaba ingimbi n'abangavu kureka gukora imibonano mpuzabitsina bakazayikora bamaze gushakana, igamije kugabanya ikigero kiri hejuru cyo gutwara inda mu bakobwa b'abangavu (cyangwa imiyabaga mu Kirundi).

Iyo gahunda ya leta itavugwaho rumwe yo kwifata ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, yanenzwe bikomeye n'amashyirahamwe y'abaganga.

Iri kwamamazwa na Minisitiri ushinzwe abagore, umuryango n'uburenganzira bwa muntu, Damares Alves, usanzwe ari n'umuvugabutumwa.

Madamu Alves, ushyigikiwe na Perezida Jair Bolsonaro, ni umukristu w'umuvugabutumwa. Arashinjwa kugerageza gucengeza gahunda y'idini mu baturage.

Mu mwaka ushize, yabwiye BBC ishami ritangaza ibiganiro muri Brazil ati: "Turi kubona kwiyongera cyane kw'imibonano mpuzabitsina mu buryo bwo kwishimisha gusa".

Kuri ibyo, yavuze ko "uburyo buboneye" bwo kurinda abangavu gutwara inda "ntabwo ari agakingirizo, ntabwo ari uburyo bwo kuboneza urubyaro", ahubwo ni ukwifata gusa.

'Byose bibera igihe gikwiye'

Minisitiri wa Brazil w'uburenganzira bwa muntu n'umuryango, Damares Alves, mu muhango wo gutangiza iyo gahunda ku itariki ya gatatu y'uku kwezi kwa kabiri mu 2020

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Minisitiri wa Brazil w'uburenganzira bwa muntu n'umuryango, Damares Alves, mu muhango wo gutangiza iyo gahunda ku itariki ya gatatu y'uku kwezi kwa kabiri mu 2020

Imibare ya leta ya Brazil igaragaza ko gutwara inda kw'abangavu byagabanutseho 36% muri icyo gihugu hagati ya 2000 na 2017, ariko ko bikiri hejuru bikabije, ugereranyije n'ibindi bihugu byo muri Amerika y'amajyepfo.

Inda ku bafite hagati y'imyaka 15 na 19 ziri ku kigero cya 62 kuri buri bantu 100,000 muri Brazil, mu gihe muri rusange ku isi icyo kigero kiri kuri 44, nkuko bitangazwa n'umuryango w'abibumbye (ONU).

Igice cy'isi kiza ku mwanya wa mbere mu gutwara inda kw'abangavu ni Afurika y'uburengerazabu n'iyo hagati, nkuko imibare ya ONU ibigaragaza.

Intero (slogan) iri gukoreshwa na leta ya Brazil muri iyo gahunda yasemurwa nka "Byose bibera igihe gikwiye" ndetse iri kwamamazwa ku mbuga nkoranyambaga hakoreshwejwe ijambo #TudoTemSeuTempo.

Madamu Alves avuga ko intego yayo ari ukugerageza "ikintu gishya" ku nda zitwarwa n'abangavu ndetse no ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Avuga ko ashaka "kuzana urukundo muri izo mpaka", gutuma habaho gutekereza kw'abangavu mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Leta ya Brazil ivuga ko itari kugerageza guhatira uwo ari we wese kwifata cyangwa gutuma izi mpaka zihinduka ibijyanye n'"imyitwarire iboneye".

Ariko Perezida Bolsonaro mbere yigeze gusaba ababyeyi guca amapaji yo mu gitabo cyanditswe na minisiteri y'ubuzima kigenewe ingimbi n'abangavu.

Ayo mapaji agaragaza ibijyanye n'imyanya yo kororoka y'abagore akanabigisha gukoresha agakingirizo.

'Nta musaruro'

Gutwara inda kw'abangavu byagabanutseho kimwe cya gatatu muri Brazil ugereranyije no mu mwaka wa 2000, ariko icyo kigero muri rusange kiracyari hejuru cyane

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Gutwara inda kw'abangavu byagabanutseho kimwe cya gatatu muri Brazil ugereranyije no mu mwaka wa 2000, ariko icyo kigero muri rusange kiracyari hejuru cyane

Iyo gahunda yanenzwe bikomeye n'abaganga bavuga ko nta gihamya ishingiye ku bumenyi bwa siyansi igaragaza ko iyo gahunda ya leta izatanga umusaruro.

Mu itangazo ryasohoye, ishyirahamwe ry'abaganga bavura indwara zibasira abana ryavuze ko "ikintu cyonyine [cyagaragajwe n'ubumenyi bwa siyansi]" cyo kugabanya gutwara inda mu bangavu ari ugutanga ubumenyi bukwiye ku mibonano mpuzabitsina no gutuma babona serivisi zo kwa muganga.

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko kwigisha ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina mu mashuri cyangwa ahatari mu mashuri "bitongera gukora imibonano mpuzabitsina, cyangwa ikigero cy'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina".

OMS yongeraho iti: "Gahunda zamamaza kwifata gusa zagaragaye ko nta musaruro zitanga mu gutinza gutangira gukora imibonano mpuzabitsina, kugabanya inshuro zo kuyikora cyangwa umubare w'abo umuntu ayikorana na bo".

"Gahunda zikomatanya kwibanda ku gutinza gukora imibonano mpuzabitsina hamwe no kwigisha imikoreshereze y'agakingirizo cyangwa uburyo bwo kuboneza urubyaro, zitanga umusaruro".

Sambia Bomfim, impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore ndetse akaba depite utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Brazil, yavuze ko leta iri kugerageza guhindura ikibazo cy'urusobe ikakigira igishingiye ku cyemezo ingimbi n'abangavu bafata bo ubwabo.

Yanditse kuri Twitter ati: "Mu gihugu aho benshi mu bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu ari abafite munsi y'imyaka 13 y'amavuko, abakobwa bazahabwa ubwigenge bwo kuvuga oya?"

Urugero rufatiye ku bukristu

Condom (stock image)

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, OMS ivuga ko ubumenyi ku mibonano mpuzabitsina budatuma habaho gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe kandi ko bidatuma habaho gushishikariza abantu kwiharahaza bakora imibonano mpuzabitsina

Mu mwaka ushize, ibiro bya Minisitiri Alves byatanze ikiganiro mu nteko ishingamategeko ya Brazil ku gutwara inda kw'abangavu.

Icyo kiganiro cyitabiriwe n'abarimo n'imiryango mpuzamahanga iharanira kwifata ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.

Ariko abanenga iyo gahunda batanga urugero rwo muri Amerika, bakavuga ko gahunda zishishikariza abantu kwifata mu mibonano mpuzabitsina muri Amerika zitabujije ko habaho gutwara inda kw'abangavu cyangwa ngo zigabanye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina - kandi ko bisa nkaho ibyo bitazashobokera Brazil.

Ishami rya ONU ryita ku baturage (UNFPA) rigira riti:

"Ibihugu byinshi biri gukora gahunda zo kurinda inda mu bangavu. Ikibabaje, ibyo bikorwa akenshi zisa nk'izivuga ko ikosa ari iry'abakobwa kandi zigaharanira gusa guhindura imyitwarire yabo, aho gucyemura ibibazo bihishe inyuma yo gutwara inda bakiri bato".

UNFPA ivuga ko gutwara inda kw'abangavu ari ingaruka yo kujya ku ishuri gacye cyangwa ntibanajyeyo, kubona amakuru macye cyangwa ntibanayabone cyangwa kubona serivisi nke z'ubuzima ubundi ntibazibone.

UNFPA ikomeza ivuga ko aho kunenga abakobwa ko ari bo nyirabayazana bo gutwara inda bakiri abangavu, ahubwo akenshi biba mu buryo butateguwe.

Iri shami rya ONU rigira riti: "Gutwara inda kw'abangavu muri rusange ntabwo biva ku mahitamo yakozwe ku bushake - aba bakobwa akenshi bagira ijambo rito ku byemezo bigira ingaruka ku buzima bwabo".