Gusezera kuri Mugabe: Umurambo we ubitse ku ivuko nyuma yo gusezerwaho na leta

Ahavuye isanamu, Reuters
Umurambo wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wajyanwe ku ivuko ngo ube ari ho ubikwa urindiriye kuzashyingurwa.
Ni nyuma y'igikorwa cya leta cy'ejo ku wa gatandatu cyabereye ku kibuga cy'umupira w'amaguru cyo mu murwa mukuru Harare cyo kuwusezeraho, cyitabiriwe gacye.
Abategetsi n'abahoze ari abategetsi bo muri Afurika barenga icumi bitabiriye uwo muhango, bashimagiza Bwana Mugabe nk'intwari yaharaniye kwibohora.
Perezida wa Zimbabwe uriho kuri ubu, Emmerson Mnangagwa, we yagize ati: "Igihugu cyacu kiri mu marira".
Ariko myinshi mu myanya yo muri icyo kibuga cyabereyemo uwo muhango gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 60,000 nta muntu wayirangwagamo.
Abanya-Zimbabwe benshi bari bavuze ko batitabira uwo muhango w'ejo mu kwigaragambiriza ibikorwa by'ikandamiza byaranze imyaka ya nyuma y'ubutegetsi bwa Bwana Mugabe.

Ahavuye isanamu, Reuters
Ubukungu bw'iki gihugu buri gucumbagira, ibiciro by'ibya nkenerwa by'ibanze mu buzima bikomeje kwiyongera ndetse n'ibura ry'akazi mu gihugu.
Umwe mu batuye i Harare ejo yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: Ubu turishimye kurushaho kuko atagihari. Ni iki cyatuma njya kumusezeraho? Nta lisansi [essence] mfite".
Ati: "Nta kintu kijyanye na we tugishaka kumva. Ni we waduteye ibibazo dufite".
Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe bivuga ko kuri iki cyumweru, umurambo wa Bwana Mugabe uzagusezerwaho na rubanda mu cyaro cy'aho avuka i Zvimba, mu ntara ya Mashonaland West.
Mugabe azashyingurwa hehe? Ryari?
Bwana Mugabe azashyingurwa mu irimbi ry'intwari z'igihugu riri i Harare, nkuko bivugwa n'umuryango we, nyuma y'ukutumvikana hagati yawo na leta kwari kwabayeho ku hantu azashyingurwa.
Leo Mugabe, mwishywa we akaba n'umuvugizi w'umuryango, yavuze ko ibyo bikwiye kuba mu gihe kigera hafi ku kwezi kumwe kuri imbere, nyuma yo kuzura kw'ahantu hashya hagenewe Mugabe muri iri rimbi ry'intwari.

Ahavuye isanamu, EPA
Ibyateganyagwa mbere byo kumushyingura kuri iki cyumweru bisa nk'ibyaburijwemo.
Bwana Mugabe yapfuye ku itariki ya 6 y'uku kwezi kwa cyenda afite imyaka 95. Apfira mu bitaro byo muri Singapour aho yari amaze amezi yivuriza.










