U Rwanda rurifuza miliyoni 12 z'amadolari y'Amerika yo gukumira Ebola mu mezi 6

Dr Ndimubanzi ushinzwe ubuzima rusange n'ubuvuzi bw'ibanze avuga ko Ebola itaragera mu Rwanda ariko hakenewe ubushobozi bwinshi mu kuyikumira

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Dr Ndimubanzi ushinzwe ubuzima rusange n'ubuvuzi bw'ibanze avuga ko Ebola itaragera mu Rwanda ariko hakenewe ubushobozi bwinshi mu kuyikumira

Kuri uyu mugoroba wo ku wa kane, minisiteri y'ubuzima mu Rwanda yabwiye abaterankunga ko ikeneye miliyoni 12 z'amadolari y'Amerika mu mezi atandatu ngo ikomeze gukumirira Ebola ivugwa muri Kongo.

Ebola imaze igihe ivugwa muri Kongo Kinshasa aho imaze guhitana abantu barenga 1,500 kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize. Muri uku kwezi yageze no muri Uganda aho yahitanye abantu babiri.

Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda yamurikiye iyi ngengo y'imari ibigo mpuzamahanga n'imiryango nterankunga ndetse n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Iri shami rivuga ko u Rwanda rugomba gukomeza kwirinda no kwitegura igihe cyose Ebola yaba igeze mu gihugu kuko iri mu gihugu gituranyi, nkuko umunyamakuru wa BBC Jean Claude Mwambutsa uri i Kigali abivuga.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubuzima yavuze ko ayo mafaranga yose ari ayo gukoresha mu gihe cy'amezi atandatu asigaye ngo uyu mwaka urangire.

Aya ngo naboneka azajya mu bikorwa by'ubukangurambaga mu turere 15 tw'igihugu twugarijwe no kugerwamo na Ebola, gupima iyi ndwara ahahurira abantu benshi, no kurinda abavura Ebola.

Dr Patrick Ndimubanzi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange n'ubuvuzi bw'ibanze muri minisiteri y'ubuzima, avuga ko iyi ndwara itaragera mu Rwanda ariko kwirinda bisaba ubushobozi.

Abajijwe niba ingano y'amafaranga u Rwanda rwifuza itagaragaza ko hari ubwoba budasanzwe ko Ebola yagera no mu Rwanda, Dr Ndimubanzi yavuze ko bidateye ubwoba.

Ati: "Kwitegura byose bisaba amafaranga. Tugomba kwitegura, tukagenda tubishyira mu bikorwa uko ubushobozi bubonetse".

Abaterankunga banyuranye bagaragarijwe ingengo y'imari u Rwanda rukeneye ngo rwirinde Ebola

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Abaterankunga banyuranye bagaragarijwe ingengo y'imari u Rwanda rukeneye ngo rwirinde Ebola

Abaterankunga batumijwe ntibavuze inkunga bemeye muri iyi nama.

Ikigo cy'Ubwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga, DFID, ni cyo gusa cyatangaje ko cyemeye kurekura miliyoni imwe y'amadolari.

Aya ariyongera kuri miliyoni 2,6 z'amadolari Ubwongereza bwari bwaremeye gutanga, yose hamwe abe miliyoni 3,6 z'amadolari agenewe gukumira no kwitegura Ebola.