Urubyiruko ibihumbi 'rwatekewe umutwe' kuri Kigali Convention Centre

Urubyiruko rwinshi rwatanze amafaranga ngo rujye muri iyi nama

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Urubyiruko rwinshi rwatanze amafaranga ngo rujye muri iyi nama

Urubyiruko rubarirwa mu bihumbi kuri uyu wa kabiri rwagiye mu cyumba cy'inama cy'inyubako ya Kigali Convention Centre mu nama rwatanzeho amafaranga ngo rwitabire, ariko rusanga rwishyuye abavugwa ko ari abatekamutwe.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko buri umwe yishyuraga 4,500Frw yo kwiyandkisha akoresheje telefone (Mobile Money), abandi bishyuye kuri Internet, abandi bishyuye uyu munsi bageze aho inama yagombaga kubera.

Aba bavuga ko iyi nama yiswe 'wealth and fitness summit' bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n'amadorari 197 y'Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw).

Basanze babeshywe, byatumye abayobozi barimo Minisitiri w'urubyiruko, polisi n'umuyobozi w'ubugenzacyaha mu Rwanda (Rwanda Investigation Bureau, RIB) bahita bajya gukurikirana iki kibazo, banaganira n'uru rubyiruko.

Umwe muri uru rubyiruko yavuze ko bibabaje kubona inama itumizwa ahantu nka Kigali Convention Centre abayobozi ntibabashe kumenya ko abo bantu ari abatekamutwe.

BBC yamenye amakuru y'uko icyumba cyari cyateguriwe iyi nama muri iyi nyubako abaje muri iyi nama bari barenze ubushobozi bwacyo.

Felix Namuhoranye komiseri mukuru wungirije wa polisi y'u Rwanda yavuze ko aba bantu batumije uru rubyiruko banyuze mu nzira zitemewe ariko bagiye kubakurikirana, amafaranga bariganyije agasubizwa abayatanze.

Komiseri Namuhoranye ati: "Inzego z'umutekano muvuga ngo zari kutubwira nazo zishatse zakubwira ngo nawe wari kuzibwira kuko ni wowe wamenye ibi byose mbere, kuko hari uwakubwiye ngo ngwino umpe amafaranga".

Rose Mary Mbabazi, minisitiri w'urubyiruko, yababwiye ko ibi bikwiye kubabera isomo ko ubutekamutwe buriho.

Ati: "Mwajyaga mubyumva mu biganiro mukumva ko mwe bidashobora kubabaho, ubu rero byashobotse. Harimo ikibazo cyo gukunda kubona ibintu bya vuba vuba".

Minisitiri Mbabazi abwira abatekewe umutwe ko ibi bikwiye kubabera isomo

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Minisitiri Mbabazi abwira abatekewe umutwe ko ibi bikwiye kubabera isomo

Yemeza ko uko ikoranabuhanga ritera imbere ari nako abarikoresha mu butekamutwe biyongera. Asaba urubyiruko kuba maso.

Abajijwe niba iki atari ikimenyetso cy'ubushomeri bukabije mu rubyiruko, minisitiri yavuze ko abenshi mu bakorewe ubu butekamutwe atari abashomeri ahubwo ari abanyeshuri.

Batashye bijejwe ko bagiye gukurikirana ababashutse bakabatwara amafaranga

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Batashye bijejwe ko bagiye gukurikirana ababashutse bakabatwara amafaranga