Abanyeshuri bafite 'ya ndwara itaramenyekana' mu Rwanda bajyanywe mu bitaro

Iyi ndwara ifata mu mavi imaze kwibasira ibigo bibiri by'abakobwa

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza

Insiguro y'isanamu, Iyi ndwara ifata mu mavi imaze kwibasira ibigo bibiri by'abakobwa, uyu ni umwe mu bayirwaye wo ku ishuri yra NEGA

Minisitiri w'uburezi mu Rwanda yatangaje ko 'ikibazo cy'abana barwaye mu mavi' cyagaragaye mu mashuri abiri bari kugikurikirana bafatanyije na Minisiteri y'ubuzima n'izindi nzego.

Kugeza ubu iyi ndwara ifitwe na bamwe mu banyeshuri bo ku bigo bibiri by'abakobwa mu Rwanda ntabwo iramenyekana.

Ikimenyetso cy'iyi ndwara ni ukubabara cyane mu mavi kugera ku rwego rwo kudashobora kwigenza.

Imaze kuboneka ku rwunge rw'amashuri rwa Rambura y'abakobwa mu karere ka Nyabihu Iburengerazuba, n'ishuri ryisumbuye ry'abakobwa rya NEGA mu Bugesera, Iburasirazuba.

Umunyamakuru wa BBC i Kigali avuga ko umuyobozi w'iri shuri ryo mu Bugesera yabatangarije ko abanyeshuri bafite iyi ndwara kuri iki kigo bajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo bapimwe kandi bakurikiranwe n'inzobere zo ku bitaro bya gisirikare by'u Rwanda.

Umuyobozi w'iri shuri, kuwa gatanu w'icyumweru gishize yabwiye BBC ko ku banyeshuri 300 bacumbikiye 24 muri bo bafite ubu burwayi, kugeza ubu bataramenya ubwo ari bwo.

Uyu munsi ku rubuga rwa Twitter, minisitiri w'uburezi mu Rwanda yatangaje ko ikibazo cy'ubuzima bw'abanyeshuri bo kuri biriya bigo byombi "dukomeza kugikurikiranira hafi no kubitaho".