Instagram yatangije gahunda yo kurwanya 'gukunda no gutanga ibitekerezo' mu buryo bwa baringa

Ahavuye isanamu, Getty Images
Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwatangaje uburyo bushya ruvuga ko bugamije kurwanya gukunda cyangwa gutanga ibitekerezo bikozwe mu buryo bwa baringa.
Ubuyobozi bwa Instagram buvuga ko bwashyizeho uburyo bwo kwifashisha mu gutahura konti zikoresha ubundi buryo zigamije kwiyongerera ubwamamare.
Ubuyobozi bwa Instagram buvuga ko konti zizarenga ku mabwiriza mashya zizaburirwa zigasabwa guhindura ijambo ry'ibanga.
Kuva Instagram yatangira mu mwaka wa 2010, yahindutse igikoresho cyifashishwa n'abantu bamwe b'ibyamamare mu kubona umubare munini w'ababakurikira ndetse akenshi bakabihemberwa mu kwamamaza ibicuruzwa bitandukanye.
Mu kuriha abakora ubu buryo bwo kwamamaza, akenshi hagenderwa ku mubare w'abantu bakurikira uwo muntu w'icyamamare ku mbuga za interineti, ariko mu mwaka ushize ikigo cyo kwamamaza cya Mediakiz cyagaragaje ukuntu rwose byoroshye kuba icyamamare mu buryo bwa baringa.
Nkuko bitangazwa n'urubuga rwa interineti Techcrunch, bumwe mu buryo buzwi cyane bwo kuri interineti bwifashishwa mu kwihindura icyamamare buherutse gukurwaho, ariko hari ubundi bukiriho busaba ababukoresha kuriha amafaranga y'ifatabuguzi buri kwezi.
Ubu buryo bwo guhindura umuntu icyamamare bya baringa akenshi busaba ababukoresha gutanga amakuru yabo y'ibanga ajyanye n'uburyo binjira mu rubuga rwa interineti iyo bagiye kurukoresha.
Instagram ivuga ko ibi binyuranyije n'amabwiriza agenga abakoresha uru rubuga ndetse bigashyira mu kaga umutekano w'urukoresha utanze umwirondoro we w'ibanga.

Ahavuye isanamu, Instagram
Ubuyobozi bwa Instagram buvuga ko abantu bazakomeza gukoresha porogaramu (apps) bagamije kugaragaza igikorwa kitari ukuri "bashobora kugirwaho ingaruka mu gukoresha Instagram".
Buvuga ko iyi gahunda nshya ari "indi ntambwe itewe" mu gutuma Instagram ikomeza kuba "urubuga rukomeye aho abantu bahurira mu buryo bw'ukuri".
Iyi ni yo ngamba ya vuba ikomeye iherutse gufatwa na kompanyi z'imbuga nkoranyambaga mu kurwanya iyobya mu makuru, abazikoresha ba baringa n'ibikorwa bya magendu.
Instagram yaguzwe na Facebook mu mwaka wa 2012, ku giciro cya miliyari imwe y'amadolari y'Amerika. Mu myaka ishize ya vuba, Instagram yakomeje kwamamara, ndetse abayikoresha ku isi bamaze kurenga miliyari imwe.
Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, Kevin Systrom na Mike Krieger bayishinze batangaje ko bavuye muri iyi kompanyi ya Instagram, nyuma y'amakuru yavugaga ko hari ubushyamirane hagati yabo n'ubuyobozi bwa Facebook.










