Ubushinwa bushinja Amerika kurata ingufu mu bucuruzi ishyiraho imisoro ihanitse bitari bwabeho kugeza ubu

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubushinwa bwashinje Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kurata ingufu mu bucuruzi, nyuma yo gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa biva mu Bushinwa ihanitse bitari bwabeho kugeza ubu mu ntambara y'ubucuruzi ikomeje gukara hagati y'ibi bihugu by'ibihangange mu bukungu ku isi.
Ku isaha ya saa sita n'umunota umwe z'amanywa ku isaha yo mu Bushinwa, ni bwo Amerika yatangiye gusoresha ibicuruzwa by'Ubushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z'amadolari y'Amerika, mu cyo Amerika ivuga ko ari ukwihimura ku buryo bwo gucuruza butanyuze mu mucyo bukoreshwa n'Ubushinwa.
Ubushinwa nabwo bwihimuye bushyiraho imisoro y'inyongera ifite agaciro ka miliyari 60 z'amadolari y'Amerika ku bicuruzwa biva muri Amerika.
Itangazo rya leta y'Ubushinwa ryasohotse mu biro ntaramakuru Xinhua by'iki gihugu, rivuga ko Amerika ikomeje gukoresha "uburyo bwo kurata ingufu mu bucuruzi."
Ryongeraho ko Amerika iri "gutera ubwoba ibindi bihugu ibinyujije mu gufata ingamba z'ubukungu" - iri tangazo rikavuga ko ibi biri kugira ingaruka mu bukungu bw'isi.
Ubushinwa bwanashinje Amerika gutangiza "intambara nini cyane kurusha izindi mu mateka y'ubukungu."
Iki gikorwa gitumye igiteranyo cy'imisoro Amerika yatse ku bicuruzwa by'Ubushinwa guhera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka kigera kuri miliyari 250 z'amadolari y'Amerika.
Bivuze ko hafi kimwe cya kabiri cy'ibicuruzwa Ubushinwa bwohereza muri Amerika, ubu biri gusoreshwa imisoro mishya.
Amakuru aravuga ko iyi misoro mishya ishyizweho mu gihe Ubushinwa bwari bumaze kwanzura ko nta bindi biganiro buzagirana n'Amerika mu bucuruzi.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ni imisoro ku bicuruzwa bigera hafi ku bihumbi 6, birimo ibikapu byo mu ntoki, imyenda n'umuceri byo mu Bushinwa.
Mu bicuruzwa by'Amerika Ubushinwa bwashyiriyeho imisoro y'inyongera, harimo indege ntoya, mudasobwa n'imyenda.
Ntibizwi niba Ubushinwa, mu gihe kirekire, bushobora kugeza ku kigero cy'imisoro y'Amerika.
Amerika igura ibicuruzwa byinshi mu Bushinwa kurusha ibyo ihagurisha, rero Ubushinwa bufite ibicuruzwa mbarwa by'Amerika bushobora kwihimuriraho.
Abasesenguzi baravuga ko Ubushinwa bushobora gukoresha ubwenge bwo guhanga udushya mu kwihimura kwabwo.
Byashoboka ko bushobora gushyira amananiza ku masosiyete yo muri Amerika akorera mu Bushinwa cyangwa bugahatira ifaranga ryabwo kugira agaciro ko hasi hagamijwe kongera ingano y'ibicuruzwa byoherezwa hanze.
Perezida Donald Trump w'Amerika aherutse gushinja Ubushinwa kuba ari uko buri kubigenza. Ariko Ubushinwa bwahise busubiza kuri icyo kirego
Premier Li Keqiang, umutegetsi w'akanama ka leta y'Ubushinwa, yagize ati:
"[Ubushinwa] ntibuzigera bukoresha na rimwe inzira yo kongera ibyoherezwa mu mahanga bubinyujije mu gutesha ifaranga agaciro."










