Abanyamahanga bahunze ibitero bibibasira i Soweto muri Afurika y'epfo

Ahavuye isanamu, Reuters
Abimukira bahunze umujyi wa Soweto muri Afurika y'epfo, nyuma y'ibitero byibasira abanyamahanga byaguyemo abantu batatu ku wa gatatu.
Nkuko umunyamakuru wa BBC Nomsa Maseko uri i Johannesburg abivuga, urugomo rwadutse ubwo abahatuye bashinjaga Umunyasomalia uhafite iduka kurasa umwana w'ingimbi n'inshuti ye bivugwa ko bageragezaga kwinjira ku ngufu mu iduka rye.
Umunyamakuru wacu Nomsa Maseko avuga ko polisi y'Afurika y'epfo yemeza ko ibi byateje ubushyamirane burimo gusahura n'ibikorwa by'urugomo, byaje no gukwira no mu bindi bice bya Soweto.
Abahatuye banashinja ba nyir'amaduka gucuruza ibiribwa byarengeje amatariki yagenwe n'inganda bigomba kutarenza bitararibwa.
Itangazo rya polisi rivuga ko abantu 27 batawe muri yombi.
Iri tangazo kandi ryamaganye abihaniye, rivuga ko ibyabaye bimeze nkaho nta butegetsi buri muri ako gace.
Amakuru arimo n'ay'igitangazamakuru cyo ku rubuga rwa interineti cya TimesLive cyo muri Afurika y'epfo, avuga ko ibikorwa by'urugomo byakomeje kugera mu ijoro ryo ku wa gatatu.

Ahavuye isanamu, AFP
Uyu munyamakuru wacu uri yo aravuga ko ubutumwa bwakomeje guhererekanywa ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp muri Afurika y'epfo, buburira buri wese wakodesheje Abanyasomalia ibyumba bikorerwamo ubucuruzi kubibasohoramo.
Nkuko ubwo butumwa bubivuga, ngo niba ibyo bidakozwe bitarenze ku itariki ya 8 y'ukwezi gutaha kwa cyenda, ingo n'amaduka bizatwikwa.
Amwe muri aya maduka aba yubatse mu bikari by'ingo z'abaturage, akaba ari ay'abanyamahanga barimo abakomoka muri Ethiopia, Zimbabwe na Pakistani.
Umunyamakuru wacu uriyo yongeyeho ko ba nyir'aya maduka benshi ubu bamaze gupakira ibicuruzwa byabo batangira guhunga bava i Soweto, batinya ko haba ibindi bikorwa by'urugomo.










