Intambara muri Ukraine: Ihererekanya ry'imfungwa rikomeye kuva intambara yatangira mu gihugu

Ahavuye isanamu, Reuters
Ukraine n'inyeshyamba bahererekanyije imfungwa zibarirwa mu majana mu burasirazuba bw'igihugu.
Iri ni ihererekanya ry'imfungwa rinini ribayeho kuva igihugu cyajya mu ntambara mu mwaka wa 2014.
Amabisi n'izindi modoka zari zakoranyirijwe kuri bariyeri ya Mayorsk hafi y'umujyi wa Horlivka mu ntara ya Donetsk mu gikorwa cyo guhererekanya izo mfungwa.
Abanyururu barenga 300 nibo bagombaga gusubizwa mu karere kagenzurwa n'inyeshyamba ariko hari amakuru avuga ko bamwe muri bo banze gusubirayo ku mpamvu zitasobanuwe.

Ahavuye isanamu, Reuters
Kugira ngo bigerweho, byatwaye amezi menshi y'imishyikirano ku buryo byabaye na ngombwa ko Perezida w'Uburusiya Vladmir Putin n'umukuru wa Kiliziya y'aba Orthodox babigiramo uruhare.
Ariko rero impande zombi hari abanyururu zigifunze.
Ibi kandi mu byukuri bishatse kuvuga ko ari intambwe ishimishe itewe mu gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro y'i Minsk.






