Imodoka yagongeshejwe imbaga i Barcelona

Ahavuye isanamu, EPA
Polisi muri Espagne iravuga ko abantu babarirwa muri mirongo bakomeretse igihe umuntu wari utwaye imodoka yayigongehsaga imbaga abantu mu mujyi wa Barcelona ahazwi nka Las Ramblas.
Uwo mushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa van yacitse agenda n'amaguru.
Ibikorwa byo kumuhiga byatangiye.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abategetsi bo mu ntara ya Catalonia baravuga ko abantu bagera kuri cumi na batatu baguye muri icyo gitero naho abagera kuri mirongo itanu barakomereka.
Hari umugabo umwe ukekwaho kugira uruhare muri icyo gitero watawe muri yombi ariko ntabwo bizwi niwe ariwe wari utwaye iyo modoka yagongeshejwe imbaga yiganjemo ba mukerarugendo bakunze kuba bari aho hantu byabereye ari benshi.

Impamvu yateye ibi ntirasobanuka ariko igipolisi kiravuga ko kibifata nk'igitero cy'iterabwoba.






