Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Urukiko rwo muri Amerika rwategetse ko Kigeli V Ndahindurwa azashyingurwa mu Rwanda
Urukiko rwo muri Leta nzuze ubumwe za Amerika rwategetse ko umwami Kigeli V Ndahindurwa uherutse kwitabira imana muri icyo gihugu azatabarizwa (azashyingurwa) mu Rwanda.
BBC Gahuzamiryango yavuganye na Christine Mukabayojo, umukobwa wa Speciosa Mukabayojo, mushiki w'umwami.
Ninde azasimbura Kigeli V ?
BBC yashatse kumenya niba hari izina rizwi ry'uzasimbura umwami Kigeli.
Pastori Mpyisi yavuze ko bagiye kwegera abanyamuryango babaga muri America kugira ngo bamenye niba hari icyo umwami yasize avuze.
Kugeza uyu munsi abagize umuryango w'umwami ntibarabasha gusobanura igihe umwami azashyingurwaho, kimwe n'uko agace azashyingurwamo kataramenyekana mu Rwanda.
Umwami Kigeli wari wujuje imyaka 80 irimo 57 yamaze mu buhungiro yatanze mu mpera z'icyumweru gishize cyakora icyamuhitanye ntikiragaragaza, uretse ko abenshi bahuriza ku mpamvu z'imyaka.