Ubwiherero bukoze muri zahabu

Ahavuye isanamu, Guggenheim
Abantu basanzwe bemerewe gukoresha ubwiherero bwa kijyambere (WC) bukoze muri zahabu mu nzu ndangamurage ya Guggenheim i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ubwo bwiherero bwasimbuye bumwe bukozwe mu bikoresho bisanzwe buri mu cyumba cy'ubwiherero gikoreshwa n'umuntu umwe yaba ari umugore cyangwa se umugabo.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abasura iyo nzu ndangamurage bemerewe gukoresha ubwo bwiherero igihe babishate.
Umuhanzi w'umutaliyani Maurizio Cattelan niwe wabukoze.
Iyo nzu ndangamurage ya Guggenheim ivuga ko ubwo bwiherero bukoze muri zahabu bwibutsa "buri wese muri twe ko hari ibintu duhuriyeho bijyanye nuko turemye kubera ko turi abantu".

Ahavuye isanamu, TWITTER
Ikindi kigamijwe kandi ni " kugirango rubanda rusanzwe rukoreshe ikintu gihenda cyane ubundi kigenewe abakire bagize rimwe ku ijana by'abatuye isi".






