UK - Rwanda: Amasezerano atavugwaho rumwe ku bimukira abategetsi bayise 'amahirwe'

Ahavuye isanamu, Reuters
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda yavuze ko amasezerano bagiranye n'Ubwongereza yo kwakira abimukira ari "amahirwe kuri bo yo kubaka ubuzima bushya mu gihugu cyacu nka bamwe mu bagize umuryango wacu".
Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rwemeye ayo masezerano n'Ubwongereza kuko rushaka gutanga umusanzu mu "gukemura ikibazo cy'abimukira cyananiranye".
Umukuru w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda avuga ko u Rwanda rwagakwiye kubanza gucyemura ikibazo cy'impunzi zarwo n'ibibazo byo mu gihugu.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu mu Bwongereza Priti Patel yavuze ko abo bimukira bazoherezwa bazahabwa ibirimo inkunga y'imyaka itanu kugira ngo babashe "gutura no kubaho" mu Rwanda.
Avuga kuri aya masezerano, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza yavuze ko u Rwanda ari "kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi".
Lewis Mudge ukuriye Human Rights Watch muri Africa yo hagati, avuga kuri aya masezerano yavuze ko u Rwanda "rutubahiriza amategeko n'amahame y'ibanze y'uburenganzira bwa muntu".

Ahavuye isanamu, Rwanda Foreign Affairs
Patel yanze kuvuga ibijyanye n'umubare n'igihe bazazira, gusa avuga ko ari igikorwa kimaze amezi icyenda gitegurwa n'amatsinda y'impande zombi.
Minisitiri Biruta yagize ati: "Abatazashaka kugira u Rwanda iwabo hashya, bazafashwa gusubira mu bihugu bakomokamo, cyangwa kujyanwa mu bindi bihugu byabakira."
Ku ikubitiro u Rwanda ruzahabwa miliyoni 120 y'ama-pound yo "gushyira mu bikorwa biteza imbere abanyarwanda n'abimukira" mu burezi, amahugurwa, no kwiga indimi, nk'uko aba bategetsi babivuze.

Amasezerano atavugwaho rumwe
Isesengura rya BBC
Intego y'ibanze y'abimukira benshi bajya mu Bwongereza ni uguturayo, benshi muri bo baba bavuye mu bindi bihugu by'Iburayi birimo Ubufaransa.
Ntibizwi neza niba bazashima kuguma mu Rwanda aho abategtsi barimo kubizeza amahirwe mashya.
Mu gihe hataramenyekana neza umubare n'aho aba bimukira bazatuzwa mu Rwanda, aya masezerano yanenzwe n'impande zitandukanye mu Bwongereza no mu Rwanda, zivuga ko atari umuti urambye.
Abategetsi b'ibihugu bimwe by'iburengerazuba bashima u Rwanda ko rwabashije kwakira no gutuza impunzi zirenga ibihumbi ijana ziva DR Congo, Burundi, na vuba aha abava muri Libya n'abavuye muri Afghanistan.
Imiryango itegamiye kuri leta inenga ko amasezerano nk'aya ari uburyo ibihugu bikize birimo gukoresha amafaranga mu kwihunza inshingano bifite ku bimukira babigana bashaka ubuzima kubera ubusumbane bukabije n'ingorane ku isi nabyo bigiramo uruhare.
Mu myaka ya vuba, amasezerano nk'aya hagati y'u Rwanda na Denmark ndetse n'u Rwanda na Israel yamaganwe n'abaharanira uburenganzira bw'impunzi, n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.
Kugeza ubu, mu buryo buzwi, nta bantu boherezwa n'ibi bihugu mu Rwanda.


Madamu Victoire Ingabire ukuriye ishyaka DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda mu itangazo yasohoye yavuze ko u Rwanda rukwiye:
"Kwibanda ku gukemura ibibazo bya politiki n'iby'imibereho mu gihugu bituma abaturage barwo bahungira mu bindi bihugu, mbere yo guha indaro abimukira bavuye mu bindi bihugu".
Minisitiri Biruta yavuze ko mu kwemera amasezerano n'Ubwongereza, u Rwanda rushaka "kugira uruhare mu gukemura kiriya kibazo cy'abanyura mu nzira zitemewe bikabashyira mu kaga".
Minisitiri Patel yavuze ko "amasezerano mpuzamahanga yananiwe gukemura ikibazo cy'abimukira" bityo ko abategetsi b'isi basabwa "gushaka ibisubizo bishya kuri iki kibazo".
Minsitiri Biruta yavuze ko iyi gahunda izaba ireba gusa "abimukira bamaze kugera mu Bwongereza".










