Kivu y'amajyepfo: Abanyamulenge bagera ku bihumbi barahunze ibitero by'inyeshyamba
Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y'amajyepfo mu burasirazuba bwa Kongo mu turere twa Fizi, Mwenga na Uvira, aravuga ko abanyamulenge babarirwa mu bihumbi bahunze.
Abo baturage ngo bahunze ibitero bavuga ko byagabwe n'imitwe y'aba Mayi Mayi hamwe na Red-Tabara, inyeshyamba zigizwe n'Abarundi.
Ibyo bitero ngo byagabwe mu mpera z'icyumweru gishize, bituma abo bantu bahungira mu duce twa Remera, Bwegera, Rubarika no Kumutarure.
Bavuga ko bamwe bishwe, abandi barasahurwa ndetse n'amazu yabo aratwikwa.
Bamwe muri bo bahungiye muri territoire ya Plaine de la Rusizi iyoborwa n'umwami w'Abarundi.
Prudent Nsengiyumva yavuganye n'uwo mwami w'Abarundi, Ndabagoye Kinyoni Richard, abanza kumubwira uko bimeze (umva ikiganiro bagiranye aho hejuru).