Mu ruzinduko mu Buyapani Papa Francis yasabye isi guca intwaro kirimbuzi

Papa Francis yasengeye ku rwibutso rw'abazize ibitero by'igisasu kirimbuzi i Nagasaki

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Papa Francis yasengeye ku rwibutso rw'abazize ibitero by'igisasu kirimbuzi i Nagasaki

Mu ruzinduko yagiriye i Nagasaki mu Buyapani muri weekend, umushumba wa kiliziya gatolika ku isi yasabye akomeje ko intwaro kirimbuzi zirandurwa ku isi.

Mu ntambara ya kabiri y'isi mu 1945 abantu bagera ku 74,000 bishwe n'igisasu Amerika yarashe ku mujyi wa Nagasaki.

Papa Francis yavuze ko "amabi ateye ubwoba" ashimangira ko nta na rimwe ibi bisasu bishobora guhinduka igisubizo.

Abantu babiri barokotse iki gitero, ubu bari mu myaka 80, bahaye Papa Francis indabo muri uru ruzinduko rwa kabiri agiriye mu Buyapani.

Abantu amagana bari baje i Nagasaki kumva ubutumwa bwa Papa.

Mu ijambo yahavugiye, uyu mushumba wa kiliziya gatolika ku isi, yamaganye ikorwa n'ikoreshwa ry'intwaro za kirimbuzi.

Ati: "Aha hantu hatuma tubona neza ububabare twebwe abantu dushobora guteza abandi".

Papa Francis yavuze ko amahoro adashoboka mu gihe abantu bakomeje gutinya ko abandi babarimbura.

Abantu bategereje ko Papa agera aho bari i Nagasaki mu ruzinduko yahagiriye

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abantu bategereje ko Papa agera aho bari i Nagasaki mu ruzinduko yahagiriye

Yamaganye cyane kuba hari ibihugu bishora amafaranga menshi cyane mu gukora intwaro kirimbuzi zo kumara abantu.

Izi ntwaro ziri hehe?

Ibihugu bitanu ku isi nibyo bihugu bifite intwaro kirimbuzi; Amerika, Uburusiya, Ubushinwa, Ubufaransa n'Ubwongereza.

Ibindi bihugu bifite ubushobozi bwo gutunga izo ntwaro ndetse byazigerageje ni; Ubuhindi, Pakistan na Korea ya Ruguru.

Israel nayo bivugwa ko ifite izi ntwaro ariko ntirabyemeza cyangwa ngo ibihakane.

Ibi bihugu byose hamwe bifite intwaro kirimbuzi zibarirwa ku 14,000, inyinshi muri zo zitunzwe na Amerika n'Uburusiya, buri kimwe gifite nibura intwaro 4,000.

Ibi bihugu byombi biri kimwe gifite nibura intwaro kirimbuzi 1,800 ziteguye kuba zaraswa umwanya uwo ariwo wose.