Umuyobozi w’urukiko rwa ICC asaba ko u Rwanda rwaba umunyamuryango

Ahavuye isanamu, HRW
Jean Claude Mwambutsa/BBC i Kigali
Perezida w'urukiko rw'ikirenga mu Rwanda avuga ko umuyobozi w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaga rukorera i La Haye uri mu ruzinduko mu Rwanda yifuje ko u Rwanda rwaba umunyamuryango.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (International Criminal Court) rwashyizweho n'amasezerano mpuzamahanga y'i Roma yasinywe mu 1998, ibihugu 122 ku isi byasinye aya masezerano, u Rwanda ntirurimo.
Uru rukiko rwashyiriweho gukurikirana ibyaha mpuzamahanga bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n'ibyaha by'intambara.
Chile Eboe-Osuji, umucamanza w'uru rukiko akaba n'umuyobozi mukuru warwo kuva mu mwaka ushize, mu ruzinduko arimo mu Rwanda yifuje ko iki gihugu cyaba umunyamuryango w'uru rukiko.
Sam Rugege, perezida w'urukiko rw'ikirenga mu Rwanda wakiriye uyu mushyitsi, yavuze ko uyu ari umwanzuro wa dipolomasiya atari ikibazo kireba urukiko rw'ikirenga.
Yagize ati: "Nanjye ku giti cyanjye ntabwo nshyigikiye ko abantu bakora ibyaha ndengakamere batakurikiranwa bagahanwa".
"Ariko kuba urwo rukiko rusa nk'aho rukurikirana abanyafurika gusa bagomba kwerekana ko hari ibiri guhinduka".
Chile Eboe-Osuji ukomoka muri Nigeria, avuga ko yaje mu Rwanda kungurana ibitekerezo ku mategeko mpuzamahanga kuko hari imanza zikomeye zoherejwe kuburanishwa mu Rwanda.
Mbere yo kujya muri ICC, Bwana Chile yabaye umushinjacyaha (1997 - 2005) mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha ruburanisha ibyaha bya Jenoside.
Ibihugu bimwe by'Afurika bimaze kugaragaza uruhande biriho rwo kudashyigikira uru rukiko, bivuga ko rusa n'urwashyiriweho Afurika gusa.
Ubwo yari umuyobozi w'umuryango w'ubumwe bw'Afurika, Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko Afurika ikwiye kurwanya icyo yise akarengane ikorerwa n'urukiko rwa ICC.
Ibihugu by'Afurika y'Epfo, Burundi na Gambia byari ibinyamuryango by'uru rukiko biza gusaba kuruvamo mu 2016.
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zasinye amasezerano ya Roma hashize igihe gito zivuga ko zisubiyeho zivuye muri ayo masezerano.
Muri Afurika, Ethiopia, Equatorial Guinea, Eswatini (yahoze ari Swaziland), Libya, Mauritania, Togo, Sudani, Sudani y'Epfo, Somalia n'u Rwanda ntabwo byigeze bisinya amasezerano ashyiraho uru rukiko.
Amerika, Ubushinwa, Uburusiya, Ubuhinde, Indonesia n'ibindi ntibiri mu binyamuryango by'uru rukiko.










