Ubuyapani bugiye gukuba kabiri umusaruro w’umuceri muri Afurika

Ahavuye isanamu, Tarladalal
Ubuyapani bwijeje gufasha Afurika gukuba kabiri umusaruro w'umuceri yeza ubu bitarenze mu mwaka wa 2030, iyi ni imwe mu ngamba nshya z'iki gihugu mu bufatanye bwacyo na Afurika.
Iruhande rw'inama ya karindwi ya Tokyo International Conference on African Development, TICAD, Minisitiri w'intebe w'Ubuyapani Shinzo Abe yavuze ko ikoranabuhanga no guhanga udushya bizafasha cyane kugera kuri iyi ntego.
Banki nyafurika itsura amajyambere ishyigikye iki cyifuzo cy'Ubuyapani nk'uko Perezida w'iyi banki Akinwumi Adesina yabivuze.
Yagize ati: "Nubwo hari byinshi bigerwaho mu buhinzi, ntabwo turi kubasha gutsinda inzara, tugomba twese guhaguruka kugira ngo turwanye inzara ku isi. Kubikora ni uguca inzara muri Afurika".
Ubuyapani bufite umugambi wo kurushaho kwegera Afurika no kuhagira ijambo, nk'ayandi mahanga ari guharanira ijambo muri Afurika cyane cyane Ubushinwa.
Ubuyapani busanzwe bufasha ibihugu by'u Rwanda n'u Burundi mu mishanga inyuranye y'iterambere, mu buhinzi, uburezi n'ikoranabuhanga.
Umuceri ni kimwe mu bihingwa byera mu bibaya byinshi muri Afurika, ni ikiribwa ariko gifatwa nk'icy'imiryango yishoboye mu bihugu by'u Rwanda n'u Burundi bifite umubare munini w'abakene.
Abari munsi y'umurongo w'ubukene mu Rwanda babarirwa kuri 38% (Banki y'isi/2016), mu Burundi ni 64% (Banki y'isi/2014), abo ni abatunzwe no munsi ya $1,9 (1,700Frw) ku munsi.
Ikilo kimwe cy'umuceri mu Burundi ku moko atandukanye yawo bitewe n'ubwiza, kiri hagati y'amafaranga 1,800 na 2,500Fbi, naho mu Rwanda kiri hagati ya 700 na 1,200Frw .
Kongera umusaruro w'umuceri byasobanura kugabanuka kw'ibiciro byawo, inkuru yaba nziza ku batabasha kuwigondera ubu.










