Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe baherutse kumwiba $150 000

Ahavuye isanamu, AFP
Urukiko rwo muri Zimbabwe rwabwiwe ko ivalizi yarimo amadolari 150 000 y'abanyamerika yibwe mu nzu y'uwahoze ayobora icyo gihugu, Robert Mugabe.
Abantu batatu barimo abo bafite icyo bapfana bashinjwe icyaha cy'ubujura.
Bemerewe kuburana badafunze.
Bwana Mugabe wavanywe ku butegetsi n'igisirikare muri 2017 yakunze gushinjwa kubaho mu buzima buhenze mu gihe abanya Zimbabwe basanzwe bariho mu bukene.
Amafaranga y'amahanga arashakishwa cyane muri icyo gihugu kibasiwe n'ikibazo gikomeye cy'ubukungu.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Constantia Mugabe ufite icyo apfana na Robert Mugabe bivugwa ko yemereye abakozi bakora akazi ko gukubura kwinjira mu nzu yo mu cyaro ya Mugabe iri ahitwa Zvimba hanze y'umurwa mukuru Harare.
Ubwo bujura bivugwa ko bwabaye nyuma y'itariki ya mbere y'ukwezi gushize.
Abayibye biravugwa ko bayakoresheje mu kugura imodoka, ibibanza n'amatungo.
Bwana Mugabe ashinjwa kuba yarangije ubukungu bw'igihugu cye cyahoze gihagaze neza no kuba yaratumye habaho ibura ry'amafaranga rituma hari bamwe barara ku mirongo imbere y'amabanki bategereje kubikuza amafaranga babikijemo.










