U Rwanda: inyuma y'amasashe, pulasitike zigiye gukurwa burundu

Umwana ari isuku

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ibi bikoresho hari ababikoresha mu kubungabunga isuku

Integuro y'itegeko yo gukura burundu ibikoreshyo bya plastike byiyambazwa incyuro imwe iri kwigishwa "kuko bigira ingaruka mbi ku bidukikije".

Leta y'u Rwanda yatangije umugambi mugari wo kurwanya ibikoresho bikozwe muri pulasitiki mu rwego rwo kurengera ibidukikije .

Ibikoresho bivugwa ni nk'uducupa tubika amazi n'imitobe, imiheha yo kunywesha.

Hajyamo n'ibindi bikoresho byo kumeza, nk'amasahani n'ibiyiko.

Ni icyemezo kikiri mu rwego rw'ubukangurambaga ariko kizakurikirwa n'ibyemezo bikarishye ubwo itegeko riri gutegurwa rizaba rimaze kwemezwa.

Bwana Munyazikwiye Faustin yungirije umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cyita ku bidukikije REMA, yibutsa ko ibi bikoresho byiyambazwa inshuro imwe bigira ingaruka zikomeye ku bidukikije.

Ifi yafashwe n'igikomo ca palasitike

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ifi yafashwe n'igikomo ca palasitike

Ibinyabuzima byo mu mazi ngo biri ku isonga y'ibibangamirwa n'ibi bikoresho kuko ibyinshi bijugunywa mu mazi nyuma yo gukoreshwa.

Munyazikwiye Faustin asanga hakwiye ko imyumvire ihinduka.

Ati, "Abantu bashobora gukoresha ibirahure byasukurwa, n'undi akaza akabikoresha".

Atanga akarorero ati "Nk'abantu igihumbi bakoresheje imiheha, nyuma bakayijugunya, none se ijya hehe"?

Umugambi uracyari gusobanurwa

Bwana Munyazikwiye avuga ko nta gihe ntarengwa cyari cyagenwa uzatangira gushyirwa mu bikorwa gusa ngo itegeko ryo riri mu nteguro.

Ariko uyu mushinga ushobora kuzahutaza abatari bake mu gihe watangiye gushyirwa mu bikorwa.

Hari abari barashoye imari mu gukora ibi bikoresho bashobora kuzahura n'igihombo .

Cyakora ibi nabyo ngo biratekerezwaho mu itegeko ritegurwa.

Munyazikwiye Faustin ati, "Batangire babitekerezeho, batazatungurwa n'uko urudandazwa rwabo ruhombye".

Umuti

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Imiti iracya tekerwa mu masashe ku rwego mpuza mahanga

Muri rusange abategetsi bavuga ko nta masashe akirangwa ku butaka bw'u Rwanda uretse make akoreshwa mu nzego z'ubuvuzi n'ubuhinzi kandi nabwo ngo akaba agenzurwa cyane .