Ubudage bwamaganye ubushakashatsi bwakozwe ku byuka biva muri mazutu

Ibyuka biva mu modoka

Ahavuye isanamu, AFP

Akanama kagenzura imikorere y'ikigo Volkswagen cyo mu Budage gikora imodoka kasabye ko hakorwa iperereza ku bushakashatsi byakozwe muri 2013 bugakorerwa ku bantu n'inguge hakoreshejwe ibyuka byangiza ubuzima biva mu modoka zinywa mazutu.

Leta y'Ubudage nayo yanenze ubwo bushakashatsi byakoreshejwe n'ikigo cy'ubushakatsi giterwa inkunga n'ibigo byo mu budage bikora imodoka bya Volkswagen, Daimler na BMW.

Muri 2013 abashakashatsi bo kuri kaminuza yo mu Budage bahaye abantu 25 ibipimo bitandukanye by'umwuka wa nitrogen dioxide ngo bawuhumeke mu gihe cy'amasaha makeya inshuro imwe mu gihe cy'ukwezi.

Hashize amezi make ubundi bushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Icyo gihe bwakorewe ku nguge zashyizwe mu twumba dufunze ku buryo nta mwuka usohoka.

Izo nguge zahumetse ku ngufu imyotsi yaturukaga mu modoka ya Volkswagen.

Ibigo byo mu Budage bikora imodoka byashinjwe kubeshya ku bipimo by'ibyuka biva mu modoka zinywa mazutu.

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Ibigo byo mu Budage bikora imodoka byashinjwe kubeshya ku bipimo by'ibyuka biva mu modoka zinywa mazutu.

Umuvugizi w'umukuru wa leta y'Ubudage yamaganye ubwo bushakashatsi bwombi.

Abashakatsi bo kuri iyo kaminuza yo mu Budage bavuga ko ubushakatsi bwakoreye ku bantu ntaho buhuriye n'ibyashinjwe ikigo gikora VW cyabeshye ku rugero rw'ibyuka bihumanya ikirere bisohoka mu modoka gikora.

Bavuga ahubwo ko bwari bugamije gutuma umwuka abantu bahumeka aho bakorera uba mwiza.

Icyari kigamijwe n'ubushakashatsi ku nguge biravugwa ko kwari ukuvuguruza ubundi bushakashatsi bwari bwarakozwe bwerekana ko ibyuka bisohoka mu mudoka zinywa mazutu bishobora gutera kanseri.