Gusoza iyi nkuru y'ikibiriraho
Turangije iyi nkuru y'uko amatora yagenze uyu munsi mu Rwanda. Tubashimiye ko mwabanye natwe. Murakoze.
Mu kwishimira ibyibanze byavuye mu matora ya perezida ku kicaro cy'ishyaka akuriye, Paul Kagame yavuze ko ibi ni "ibintu bidasanzwe" ko ariyo mpamvu "bamwe batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza bikiyongera".
Samba Cyuzuzo, Yvette Kabatesi, Jean Claude Mwambutsa & Yves Bucyana
Turangije iyi nkuru y'uko amatora yagenze uyu munsi mu Rwanda. Tubashimiye ko mwabanye natwe. Murakoze.

Nyuma y’uko hatangajwe iby’ibanze byavuye mu matora, umukandida Frank Habineza yumvikanye abwira abo bari kumwe muri hoteli bategereje ko bitangazwa ati: “Duhaye ishimwe nyakubahwa Paul Kagame kuko abonye amajwi menshi kuturusha.”
Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga, na we aho yari ari muri hoteli n’abo mu muryango we n’inshuti ze, yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko nta kinini yavuga hataratangazwa “ibyavuye mu matora byuzuye, bisesuye”.
Gusa ati: “Kuba amajwi yagabanutse ugereranyije n’ayo nagize mu myaka irindwi ishize, ntabwo bigaragaraza ko ubushobozi bwanjye bwagabanutse…Niba ari byo Abanyarwanda bemeje turabigendamo gutya.”


Ahavuye isanamu, FPR
Ibyibanze byavuye mu matora ya perezida wa repubulika yo kuri uyu wa mbere:
Paul Kagame – 99%
Frank Habineza – 0.5%
Philippe Mpayimana – 0.3%
Komisiyo y'amatora yavuze ko ubu hamaze kubarwa amajwi miliyoni 7 kuri miliyoni 9 ziyandikishije ngo zitore.
Ibivuye mu matora mu buryo bwa burundu bizatangazwa mbere ya tariki 27 z'uku kwezi , nk'uko byavuzwe n'umukuru wa komisiyo y'amatora Auda Gasinzigwa.
Ari ku kicaro cy’ishyaka akuriye FPR-Inkotanyi i Rusororo mu mujyi wa Kigali, ahari hateguwe ibirori byo kwishimira ibiva mu matora, Kagame yavuze ko ashimira “abanyagihugu bose”, amashyaka yafatanyije na FPR, abo mu ishyaka FPR, urubyiruko, ndetse n’abagize umuryango we yavuze ko “nabo bambera akabando”.
Paul Kagame yavuze ko ibi bivuye mu matora bisobanuye icyizere bamugirira. Ati: “…kandi icyizere ni ikintu wubaka mu gihe.
“Ntabwo ari imibare gusa, niyo biza kuba 100%, iriya mibare irimo kiriya cyizere.
“Ni ibintu bidasanzwe ni yo mpamvu bamwe batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza bikiyongera.”

Komisiyo y'amatora mu Rwanda yavuze ko igiye gutangaza "ibyibanze byavuye mu matora ya perezida wa Repubulika" yo kuri uyu wa mbere.
Byitezwe ko Paul Kagame ari we utangazwa nk'uwatsinze aya matora. Mu matora aheruka ya 2017 Kagame yagize 99%.
Hamwe na hamwe mu mujyi wa Kigali hateguwe ibirori byo kwishimira ibigiye gutangazwa na komisiyo y'amatora.
Perezida Kagame yiyamamarije manda ya kane ku butegetsi y'imyaka itanu, kandi itegeko nshinga, abishatse, rimwemerera kuba yakwiyamamarinza indi manda ya gatanu y'imyaka itanu.

Nyuma y'isaha ya saa cyenda, ibiro by'itora bitandukanye mu gihugu byatangiye gufunga, mbere y'uko hatangira igikorwa cyo kubarura amajwi.
Gusa saa cyenda zageze ku biro by’itora bimwe na bimwe mu mujyi wa Kigali hari abantu bagitonze imirongo bataratora kuko hari benshi bibuze kuri ‘listes’ z’itora bategereza gushyirwa ku ‘listes’ z’umugereka.
Ingabire Josephine,umukuru w'ibiro by'itora bya Nyemeramihigo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, yabwiye BBC ko saa cyenda bafunze ibiro by'itora bakakira gusa uwaba akiri ku murongo.
Abaturage benshi bagombaga gutorera kuri ibi biro by'itora basa n'abari barangije gutora. Imirongo miremire yari ihari mu gitondo yari yashize.
Ibi ni ko byari bimeze saa cyenda z'igicamunsi ku bindi biro by'itora bitandukanye mu gihugu mu gihe ahabonetse ibibazo by'abibuze kuri liste z'itora ho hari hakiri imirongo y'abatatora.



Ahavuye isanamu, Village Urugwiro
Umukandida w'ishyaka FPR-Inkotanyi Paul Kagame yatoreye kuri site ya SOS Kagugu mu Karere ka Gasabo ahagana saa saba z'amanywa.
Kagame wiyamamarije manda ya kane ni we uhabwa amahirwe yo gutsinda. Amatora aheruka ya 2017 yayatsinze ku majwi 99%.
Nyuma yo gutora nta cyo yabwiye itangazamakuru.

Ahavuye isanamu, NEC Rwanda
Ibikorwa byo gutora birakomeje hose mu Rwanda. Biteganyijwe ko ibiro by’amatora bifunga saa cyenda z’amanywa.
Komisiyo y’amatora yatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere “Abanyarwanda baratangarizwa iby'ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika”.

Ahavuye isanamu, RBA
Umukandida perezida wigenga Philippe Mpayimana, yatoreye kuri Site ya Camp Kigali, kandi yabwiye abanyamakuru ko afite icyizere cyo gutsinda.
Mpayimana yavuze ko ubu ari ubwa kabiri yiyamamaje ariko ko yiteze itandukaniro.
Yagize ati: "Niteze itandukaniro, niteze amajwi atandukanye (n’ay’ubushize), kandi rwose biraboneka ko abaturage b’u Rwanda biteguye gukora impinduka za politike ku mutwe w’igihugu. Nubwo bitaba uyu munsi birakwiye ko nibura bigaragara ko birimo kuza"
Mpayimana yabwiye abanyamakuru ko natsinda azashyira mu bikorwa imigambi yemereye abaturage kandi ko atabikoze abantu bagomba kubimubaza kuko yabivugiye kumugaragaro.
Mpayimana yashimye uko ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora byagenze neza kandi asaba ko guhuza amatora ya perezida n’abagize inteko ishinga amategeko byakomeza kujya bikorwa ku munsi umwe.
Mu matora ya 2017, Mpayimana nabwo wari umukandida wigenga yabaya uwa kabiri inyuma ya Paul Kagame aho yabonye amajwi 0.7%.

Ahavuye isanamu, RBA

Umukandida perezida Frank Habineza amaze gutorera kuri site y’itora ya GS Kimironko II i Kigali, nyuma yo gutora yabwiye abanyamakuru ati:
“Ndumva nishimye cyane kuba nshoboye kubahiriza uburenganzira bwanjye bwo gutora.”
Abajijwe niba yizeye gutsinda ati: “Icyizere ndacyagifite, twashoje (kwiyamamaza) mfite icyizere cyo gutsindira umwanya wa perezida kuri 55% n’abadepite tukagira 20”.
Frank Habineza ni umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kubungabunga Ibidukikije, mu nteko icyuye igihe ryari rifitemo abadepite babiri n'umusenateri umwe.
Ku buryo kwiyamamaza n’amatora byagenze muri rusange, yagize ati: “ Amatora y’uyu mwaka yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe muri demokarasi, ubu bitandukanye na 2017, kandi na komisiyo y’igihugu yateguye neza aya matora kurusha ubushize.”

Urubyiruko rugera kuri miliyoni ebyiri ni ubwa mbere rugiye gutora, umubare munini mu mateka y'amatora mu Rwanda.
Abaganiriye na BBC kuri site y'itora ya Remera mu mujyi wa Kigali bamaze gutora bavuze icyo biteze ku mukandida batoye.
Bahuriye ku ku kuba bifuza kubona imirimo n'imibereho myiza.
Daniel Iradukunda w'imyaka 25 ni ubwa mbere atoye, ati: "Umukandida ntoye ndifuza ko yamfasha mu bibazo mpura nabyo nk'ubukene no kutagira aho mba."
Gloria Muhoracyeye w’imyaka 19, yifuza ko umukandida atoye ibyo yabagezaho mu myaka iri imbere ari uko “buri munyarwanda aho ava akagera, cyane cyane urubyiruko twagira imirimo kandi myiza, yaba mu nzego z’igihugu ndetse no mu buzima busanzwe”.
Nshuti Gisèle Yubahwe w’imyaka 19, wo mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu kuri site y’itora ya Kayonza mbere yo kwinjira ngo atore yabwiye BBC ko afite igishyika n’ubwoba kuko ari ubwa mbere agiye gutora. Gusa ati: “Ariko ndanishimye ko ubu nanjye ngiye gutora perezida”



Ahavuye isanamu, bb









Shadia Umutesi yabwiye BBC ko yishimiye cyane kuzinduka agatora mu ba mbere kuri site y'itora ya Remera Protestant.
Yagize ati: "Kuba ndi urubyiruko, ni njye ufite kumenya ko umuntu ngomba gutora ko ejo n'ejo bundi hari aho azangeza.
"Natoye kandi nzi ko natoye neza."
Kuri iyi site haratorera abaturage babarinda mu bihumbi birenga 10.






Imirongo y'abantu yatangiye kugaragara mu gitondo kare cyane ku biro by'amatora bitandukanye mu Rwanda.
Mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi ibikorwa by'ubucuruzi byinshi birafunze kugira ngo abantu bajye gutora.
Haratorwa perezida wa repubulika n'abagize inteko ishinga amategeko.
Abo mu mahanga batoye ejo ku cyumweru kuri za ambasade z'u Rwanda zitandukanye.
Ibyavuye mu matora ya perezida by'agateganyo bishobora kurara bimenyekanye kuri uyu wa mbere.

Ahavuye isanamu, RBA
