Mugisha Samuel ugiye gukina mu Bufaransa yifuza kugera muri Tour de France

Ahavuye isanamu, Mugisha Samuel
Mugisha Moïse na Mugisha Samuel abakinnyi bakina umukino w'amagare b'Abanyarwanda babonye ikipe nshya mu Bufaransa, Samuel avuga ko bishoboka ko ari amarembo yo kuzakina na Tour de France.
Aba bakinnyi ejo ku wa gatatu basinye amasezerano y'umwaka umwe yo gukina mu ikipe yitwa Vélo Club La Pomme Marseille.
Samuel Mugisha w'imyaka 21 yari amaze imyaka itatu mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y'Epfo.
Yabwiye BBC ko ubu hari ibyo batumvikanyeho ngo ayigumemo biba ngombwa ko ashaka indi kipe.
Mugenzi we Mugisha Moïse yakiniraga ikipe ya Fly Cycling Club yo mu Rwanda.
Samuel Mugisha watwaye irushanwa rya Tour du Rwanda 2018 avuga ko ibyo basabye La Pomme Marseille yabibemereye, kandi nibitwara neza amasezerano bahawe azongerwa.
Tour de France?
Iri rushanwa rikomeye ry'umukino w'amagare ku isi, nta mukinnyi wo mu karere k'ibiyaga bigari urarikina, ni inzozi z'abakinnyi bose babigize umwuga muri uyu mukino.
Mugisha avuga ko Vélo Club La Pomme Marseille nubwo atari ikipe yo ku rwego rw'isi ariko ari ikipe ikina amarushanwa akomeye "izaduha amahirwe yo gukomeza gukabya inzozi zacu nitwitwara neza".
Ati: "Nifuza kuba umukinnyi ukomeye ngahagararira igihugu cyanjye mu marushanwa akomeye nka Tour de France, wasanga aya ari yo marembo".
Abakinnyi babiri b'Abanyarwanda - Areruya Joseph na Jean Claude Uwizeye - nabo bakina mu Bufaransa, bombi baheruka kujya mu ikipe ya Pédale Pilotine yo muri Martinique, ikirwa cy'Ubufaransa.
Mugisha Samuel agira inama urubyiruko ko kugira ngo ugere ku cyo wifuza bigusaba kugira intego ariko cyane cyane n'ikinyabupfura.
Ati: "Urabizi ntacyo wabona utavunitse kandi ibintu byose wahaye umwanya wawe ukabikora neza nta kabuza biguha ibyo wifuza".










