Amerika n’Ubwongereza baranenga ubutabera bwa Tanzania ku kibazo cya Eric Kabendera

Eric Kabendera
Insiguro y'isanamu, Eric Kabendera ubu arashinjwa ubugizi bwa nabi

Ambasade ya Amerika hamwe n'iy'Ubwongereza uyu munsi zasohoye itangazo rimwe zivugako zihangayikishijwe n'imitangirwe y'ubutabera muri Tanzania, bahereye ku kibazo cy'umunyamakuru Eric Kabendera.

Eric Kabendera wandika inkuru zicukumbuye amaze ibyumweru bibiri afunze, ubu akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza imisoro, gukorana n'abagizi ba nabi n'iyezandonke.

Agifatwa yashinjwaga kwiha uburenganzira nk'umuturage wa Tanzania kandi atari we. Iki cyaha cyaje kuvanwa mu byo yaregwaga.

Abahagarariye Amerika n'Ubwongereza muri Tanzania batangaje ko bahangayikishijwe no kudakurikiza amategeko y'ikurikiranabyaha bikomeje gukorwa mu butabera muri Tanzania.

Batangajeko by'umwihariko bahangayikishijwe n'urugero ruheruka rwa Eric Kabendera ahakozwe "ibidasanzwe mu kumufata, kumufunga no kumushinja ibyaha".

Izi ambasade kandi zivuga ko yabanje no kwimwa uburenganzira bwo kubona umwunganizi we mu bihe bya mbere byo kumufunga, ibi ngo bikaba binyuranyije n'amategeko.

Abahagarariye Amerika n'Ubwongereza muri Tanzania basabye Leta gutanga ubutabera hakurikijwe amategeko nk'uko ngo biri mu masezerano mpuzamahanga anyuranye burenganzira bwa muntu Tanzania yasinye .

Eric Kabendera azagaruka mu rukiko tariki 19 z'uku kwezi kwa munani.