Imvo n'Imvano na Parfait Hakizimana ufite ubumuga bw'amaboko wamamaye muri Taekwondo

Insiguro y'amajwi, Imvo n'Imvano n'Umurundi Parfait Hakizimana ufite ubumuga bw'amaboko wamamaye muri Taekwondo
Imvo n'Imvano na Parfait Hakizimana ufite ubumuga bw'amaboko wamamaye muri Taekwondo

Ndabashuhuje mwese abateze amatwi BBC, uyu ni umwanya w’ikiganiro Imvo n’Imvano, turi ku wa gatandatu itariki ya 11 z’ukwezi kwa 11 umwaka wa 2023.

Uyu munsi turi mu nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zirimo n’izaturutse mu gihugu cy’u Burundi. Turaganira na Parfait Hakizimana umaze kwamamara mu mukino wa Taekwondo.

Nubwo afite ubumuga bw’amaboko, Parfait Hakizimana akina umukino wa Taekwondo ku rwego mpuzamahanga. Afite umukandara w'umukara na dan ya kabiri (ceinture noire 2ème dan).

Yavuye mu gihugu cye cy’u Burundi mu 2015 ahunze indyane za politiki. Ubu aba mu nkambi ya Mahama mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Kuva mu 2016, Hakizimana yanashinze club ya Taekwondo yigisha abasore n’inkumi b’impunzi basaga 130.

Abakinnyi ba Taekondo mu nkambi ya Mahama

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza

Abakinnyi be bavuga ko kwiga no gukina Taekwondo, uretse kuba umukino 'njyarugamba' (ubafasha kuba bakwirwanaho ), ariko cyane ubafasha kwiyibagiza bimwe mu bibazo by’ubuhunzi bahura na byo.

Bamwe mu babyeyi bafite abana bakina Taekwondo bavuga ko abana babo bagenda bajya mu murongo mwiza ku bigendanye n’amasomo, ikinyabupfura n’imyitwarire yabo mu buzima busanzwe.

Hakizimana, w’imyaka 35, amaze gutsindira imidari n’ibikombe byinshi kuva ku rwego rwo hasi ndetse no ku rwego mpuzamahanga, aho yashoboye kwitabira imikino Paralympiki ya Tokyo mu Buyapani mu mwaka wa 2022 akagarukira muri 1/8.

Avuga ko Taekwondo yamuhinduriye ubuzima kandi ko afite intego yo kuzubaka ishuri rikomeye ryo kwigisha uwo mukino mu gihe azaba acyuye igihe.

Kuri ubu ari mu myiteguro ikomeye y’amarushanwa ya Paralympiki azabera mu Bufaransa umwaka utaha wa 2024.

Ibyo byose turabyumva muri iki kiganiro mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho na Yves Bucyana.