Imvo: Abasaga ibihumbi 25 biga mw'ikambi ya Mahama mu Rwanda bigana ibibazo bikomeye
Ikiganiro cyacu uyu munsi, turajya mu nkambi ya Mahama mu burasirazuba bw’u Rwanda ahari ishuri rifite umubare munini cyane w’abanyeshuri kurusha andi mashuri yose mu Rwanda – ni ikigo kigaho abanyeshuri basaga ibihumbi 25 - muri bo abarenga ibihumbi 20 ni impunzi.
Abenshi bakomoka mu Burundi no muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ariko hari na bamwe baturuka muri Sudani –Pakistan n’ahandi.
Usibye ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri aho buri cyumba cy’ishuri gifite byibuze abanyeshuri 90, impunzi zivuga ko zifite ikibazo cyo kwiga hagendewe ku nteganyanyigisho y’uburezi y’u Rwanda ikoresha icyongereza n’i Kinyarwanda , no kutagira ibikoresho birimo amakaye n’imyenda ’ishuri.
Turaganira n’abarimu, n’ababyeyi batubwire ingorane bahura nazo kwigisha abana babo mu buzima butoroshye bw’ubuhunzi muri iki gihe ishami ry’umuryango w’abibumbye HCR ryagabanyije imfashanyo zagenerwaga impunzi.Turanavugana n’umwe mu bayobozi b’icyo kigo uvuga ko n’ubwo hari izo ngorane zose ariko abanyeshuri batsinda ibizamini by’igihugu ku buryo bushimishije.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana>>
