Ghana: Inteko ishingamategeko yatoye ica igihano cy'urupfu

Ifoto igaragaza ku idirishya imbere muri gereza

Ahavuye isanamu, Getty Images

Inteko ishingamategeko ya Ghana yatoye ica igihano cy'urupfu, iki gihugu cyiyongera ku rutonde rurerure rw'ibihugu byo muri Afurika byaciye icyo gihano mu myaka ya vuba aha ishize.

Kuri ubu, muri Ghana hari abagabo 170 n'abagore batandatu bari bategereje ko igihano cy'urupfu bakatiwe gishyirwa mu bikorwa, icyo gihano cyabo ubu kigiye gusimbuzwa gufungwa burundu.

Igihano cy'urupfu muri Ghana cyaherukaga gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 1993.

Igihano cy'urupfu cyari kimaze igihe ari cyo gitangwa muri Ghana ku muntu wahamwe no kwica.

Amakusanyabitekerezo yumvikanisha ko benshi mu Banya-Ghana bashyigikiye ko igihano cy'urupfu gikurwaho.

Mu mwaka ushize, abantu barindwi bakatiwe igihano cy'urupfu muri Ghana - ariko nta n'umwe muri bo wishwe. Ubugambanyi na bwo ni icyaha cyahanishwaga urupfu muri Ghana.

Umushinga w'itegeko wo kuvugurura itegeko mpanabyaha watanzwe na Depite Francis-Xavier Sosu ndetse yari ashyigikiwe n'akanama ko mu nteko ishingamategeko ya Ghana kiga ku bibazo by'itegekonshinga, amategeko n'ibijyanye n'inteko ishingamategeko.

Umuryango w'ubukangurambaga witwa Death Penalty Project (DPP), ufite icyicaro i London mu Bwongereza, wakoranye na Sosu mu gutuma iryo tegeko rihindurwa.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Itangazo ryasohowe n'umuryango DPP rivuga ko Ghana ibaye igihugu cya 29 muri Afurika gikuyeho igihano cy'urupfu, iba n'igihugu cya 124 ku rwego rw'isi gikuyeho icyo gihano.

Mu myaka ya vuba aha ishize, ibihugu byinshi byo muri Afurika byaciye igihano cy'urupfu, birimo nka Bénin, Centrafrique, Tchad, Guinée équatoriale, Sierra Leone na Zambia.

Mu karere, u Rwanda rwaciye igihano cy'urupfu mu mwaka wa 2007, mu gihe u Burundi bwagiciye mu 2009.

Sosu yavuze ko "iyo zabaga zitegereje kwicwa, imfungwa zabyukaga zitekereza ko uyu ushobora kuba ari wo munsi wazo wa nyuma ku isi. Zabaga zimeze nk'abantu bapfuye bahagaze: mu bitekerezo, zabaga zitakiri abantu.

"Guca igihano cy'urupfu byerekana ko nk'umuryango mugari [sosiyete] twiyemeje kureka kuba abadafite ubumuntu, abatagira umuco, bitaruye abandi, batera intambwe isubira inyuma kandi babaho mu mwijima".

Yongeyeho ko ibi bizacira inzira sosiyete irimo ubwisanzure kandi itera intambwe ijya imbere, igaragaza "imyemerere duhuriyeho ko ubuzima ari ntavogerwa".