'Ningera mu kindi gihugu nzaba nzi gutwara imodoka' - Impunzi yo muri Eritrea iba i Gashora mu Rwanda

Insiguro ya video, Uko impunzi zavuye muri Libya ubu ziri i Gashora mu Rwanda ziri kwigishwa imyuga izazifasha mu buzima
'Ningera mu kindi gihugu nzaba nzi gutwara imodoka' - Impunzi yo muri Eritrea iba i Gashora mu Rwanda
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Mu nkambi iri i Gashora mu Rwanda yakira impunzi zivuye muri Libya zifuzaga kwambuka inyanja ya Mediterane ngo zijye i Burayi, itangirwamo amasomo y'imyuga yo kuzafasha izi mpunzi ziramutse zigiye mu bindi bihugu bikize ziba zifuza kwerekezamo.

90% by'impunzi zimaze guca muri iyi nkambi zabonye ibihugu bizakira muri Amerika, Canada n'i Burayi, zaragiye.

Abakiri hano biga iyi myuga bafite icyizere ko izabafasha na bo nibajya muri ibyo bihugu.