Imvo n'imvano ku ishuri ryigisha ururimi n'umuco nyarwanda ryashinzwe n'Abanyarwanda i Liège mu Bubiligi
Iyi Mvo n'Imvano irabajyana i Liege mu majyepfo y'u Bubiligi, aho Abanyarwanda bashinze ishuri ryigisha ururimi n'umuco, abana bavukiye cyangwa bakuriye mu Bubiligi kure y'igihugu bakomokamo. Hari ariko n'abakuze bake baza kwiga ururimi n'umuco nyarwanda.
Iryo shuri bite UMUCO rimaze imyaka hafi 6 rivutse rikaba rifite ubu abanyeshuri bagera kuri 30. Biga kabiri mu kwezi. Bakira abana bava ku myaka 3 kugeza ku myaka irenga 18. Benshi ni abavukiye mu Bubiligi.
Haza abana batandukanye, abanyarwanda n'abazungu, ndetse n'abavanze. Amafaranga y'ishuri batangiye baka yari amaEuro 35 ku gihembwe, n'ukuvuga amezi 3, ubu ariko akaba ageze ku maEuro 70.
Iryo shuri UMUCO rifite abarimu bagera kuri 7 : batatu bigisha ururimi, batatu bigisha kubyina n'ingoma hamwe n'umwe wigisha amateka. Uyu wigisha amateka we akaba atari n'umunyarwanda.
Iryo shuri ryiyemeje kujyana abo bana buri myaka ibiri mu Rwanda. Ababyeyi batanga amafaranga, hakaba n'inkunga baterwa n'abantu batandukanye harimo na leta y'u Rwanda.

Amakuru atangazwa n'ikigo cyitiriwe Umwami Boudouin wahoze ayoboye Ububiligi, avuga ko ubu Ububiligi bufite Abanyarwanda bagera ku bihumbi 45. Abenshi baje mu ntarangiriro z'umwaka w'i 1990 hatangiye intambara umuryango wa FPR-INKOTANYI wagabye mu Rwanda ku butegetsi bwa nyakwigendera Juvenal Habyarimana.
Muri iki kiganiro muraza kwiyumvira Imvo n'Imvano y'iki kigo cy'Ishuri, murumva uko gikora n'imigambi gifite. Muranumva uko abagishinze bashoboye kubigeraho mu gihe bitorohera abandi banyarwanda baba mu mahanga gushinga ibigo nk'ibyo.
Abatumire bacu n'umuyobozi w'icyo kigo, Eric Twagirimana, umwe mu barimu babo, Christophe Ikitegetse hamwe n'umwe mu babyeyi babo Marie Claire Mukashyaka
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Felin Gakwaya.