Imvo n'imvano: Ibibazo abahinzi bahura na byo mu Rwanda
Abahinzi bo mu Rwanda barahura n'ibibazo bituma umusaruro uba mucye maze ibiciro bikarushaho kuzamuka.
Kubera ko tutareba ibihingwa byose muri iki kiganiro – turareba gusa ku gihingwa cy’ibirayi nka kimwe mu biribwa by’ibanze kuri benshi mu Rwanda no mu karere.
Mu myaka ya vuba igiciro cy’ibirayi cyagiye kirushaho gutumbagira, hakabaho n’ igihe biribwa n’abifite gusa.
Ese izamuka rya hato na hato ry’ibiciro by’ibirayi ndetse n’ibindi biribwa bihingwa mu Rwanda riterwa ni iki? Hakorwa iki ngo ibiciro bitarushaho kuzamuka?
Turaha ijambo abahinzi, abatubuzi b’imbuto y’ibirayi ndetse nabo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB – ni mu gihe kandi turebye ubuhinzi mu ishusho ngari y’ibihingwa byose, urugaga rw’abize ibigendanye n’ ubuhinzi, Ubworozi n’amashyamba RATU (Rwanda Agriculturists Trade union)- uru ni urugaga rushya mu Rwanda, ruvuga ko kwegereza abahinzi inzobere muri uwo mwuga n’ibikoresho nkenerwa birimo ifumbire, n’imbuto aribyo bizafasha kongera umusaruro bigatuma n’ibiciro ku isoko bigabanuka.
Mu mushinga mugari w’imyaka itanu abagize urwo rugaga ‘RATU’ bavuga ko ba agronome byibuze 2 bazashyirwa muri buri murenge mu gihugu mu rwego rwo gukurikiranira hafi ibikorwa by’ubuhinzi no gufasha abahinzi.
Iki kiganiro kigize uruhererekane rw’ibiganiro tubagezaho ku buhinzi, ubworozi n’amashyamba mu Rwanda- ikiganiro cy’uyu munsi mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.
