Imvo n'imvano: Ubuhamya bwa Nathalie Mukamazimpaka ku ibonekerwa ry'i Kibeho

Insiguro y'amajwi, Nathalie Mukamazimpaka (afite imisatsi myinshi) yambaye amarori yibuka uko byari bimeze avugana na Bikira Mariya.
Imvo n'imvano: Ubuhamya bwa Nathalie Mukamazimpaka ku ibonekerwa ry'i Kibeho

Uyu munsi ikiganiro cyacu turi I Kibeho, umujyi muto uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'u Rwanda.

Kibeho inazwi nko ku butaka butagatifu bw'u Rwanda cyangwa ku gicumbi cya Bikira Mariya kubera ahanini ko ariho honyine muri Afrika hemejwe na Kiliziya Gatolika ko Bikira Mariya yahabonekeye.

Yabonekeraga abakobwa batatu b'abanyeshuri, Alphonsine Mumureke, Marie Claire Mukangango na Nathalie Mukamazimpaka kuva mu 1981 kugeza mu 1989.

Bumwe mu butumwa yahaye abo bakobwa muri 82 ngo ni uko mu Rwanda hagombaga kuba ubwicanyi bukomeye cyane, nyuma y'imyaka 12 hakaba jenoside.