Imvo n'Imvano: Divin na Jesus mu gikorwa co kwibutsa no kwigisha ururimi kavukire mu ndirimbo i Buraya
Divin Bandura hamwe na Jesus Marie Joseph Kabyinabuhiye, bashinze umurwi witwa Green Lions.
Batangiye uyu murwi mu mwaka ushize wa 2024, batangirira i Bruxelles ku murwa mukuru, none bamaze kugera mu mijyi myinshi yo mu Bubiligi.
Bamara amasaha 4 bataramisha abantu, cyane cyane basubiramo indirimbo zizwi cyane mu bihugu by'u Rwanda n'u Burundi.
Uwo muziki bakina bawita Karaoke.
Nubwo babitangiye ari ugutaramisha abantu, byahindutse umwuga ubatunze. Ngo batangiye bafite intego yo gukumbuza abantu iby'iwabo no kwigisha abana bavukiye mu mahanga indirimbo z'iwabo n'ururimi.
Bakaba bafite umugambi wo kwagura isoko, bakajya gutaramisha abo mu bindi bihugu byo hanze y'u Bubiligi.
Bavuga ko ibyo bikorwa byabo ngo byakijije bamwe bamwe agahinda gakabije abandi bikabamara irungu.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Felin Gakwaya
