Imvo n'imvano: Wari uzi ko mu Rwanda umugore ashobora gutwitira undi?

Insiguro y'amajwi, Umugore atwite
Imvo n'imvano: Wari uzi ko mu Rwanda umugore ashobora gutwitira undi?

Ikiganiro cyacu uyu munsi kiribanda ku itegeko ryemera ko mu Rwanda umugore ashobora gutwitira mugenzi we .

Gusaba gutwitirwa bigomba kwemezwa na muganga ubanza kwemeza ko ubisaba afite ingorane zo gusama, kubyara cyangwa se ko ubuzima bwe cyangwa ubw'umwana bwajya mu kaga mu gihe cyo gutwita cyangwa kubyara.

Turavugana n'impuguke mu buvuzi bw'abagore n'abanyamategeko batubwire byimbitse kuri iyi gahunda.

Serivisi yo gutwitira undi ibarirwa ikiguzi cy'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 3 n'igice, yishyurwa kwa muganga n'utwitiwe.

Abafite ibibazo byo kutabyara baganiriye na BBC, bavuga ko banyotewe niyo servisi, gusa bamwe bakagaragaza impungenge kuri icyo kiguzi.

Ni mu gihe bamwe mubanyamatorero bo bavuga ko kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga bitari mu mugambi w'Imana-

Ikiganiro cyo kuri uyu wa Gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana

Umugore utwite

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA