Uwari umaze imyaka myinshi ku isi ategereje guhabwa igihano cy’urupfu yagizwe umwere

Iwao Hakamada

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Iwao Hakamada yari amaze imyaka 56 arindiriye ko yicwa

Umugabo w’imyaka 88 wari umuntu wa mbere ku isi umaze imyaka myinshi afunze ategereje guhabwa igihano cy’urupfu yakatiwe, yagizwe umwere n’urukiko rwo mu Buyapani, nyuma yo gusanga ibimenyetso byakoreshejwe aregwa ari ibicurano.

Iwao Hakamada, yari amaze imyaka irenga 50 yarakatiwe urwo gupfa, nyuma y’uko mu 1968 ahamijwe icyaha cyo kwica uwari shebuja, umugore wa shebuja n’abana babo babiri.

Umwaka ushize nibwo urubanza rwe rwongeye gusubirwamo nyuma yo gukeka ko abakoze iperereze bateguye kandi bakazana ibimenyetso byashingiweho n’urukiko rumuhamya kwica abantu bane.

Kumara hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ikinyejana afunze buri munsi ategereje kwicwa byagize ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bwa Hakamada, bityo kubera uburwayi ntiyabashije kwitabira urubanza rw’uyu munsi ubwo yagirwaga umwere.

Urubanza rwa Hakamada ni rumwe mu manza ndende kandi zavuzwe cyane mu Buyapani, ibyatumye abantu benshi bashaka kumenya ibyarwo, ndetse none ku wa kane abantu 500 bari bicaye mu rukiko rw’i Shuzuoka ngo bumve umwanzuro.

Ubwo umwanzuro wasomwaga ko ari umwere, abashyigikiye Hakamada hanze y’urukiko bateye hejuru mu byishimo bavuga ngo “banzai” – ijambo ryo kwishima mu Kiyapani risobanuye nka “ayiii”.

Hakamada, wemerewe kutitabira amaburanisha ya vuba aha kubera ubuzima bwe bwo mu mutwe bwifashe nabi, ubu yitabwaho na mushiki we Hideko w’imyaka 91 kuva mu 2014 ubwo yarekurwaga akanemererwa gusubirishamo urubanza rwe.

Mbere, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko urugamba rwe rwo kubona ubutabera ari nko “kwinjira mu rurwaniro [ku batera amakofe] buri munsi”.

Yagize ati: “Iyo utekereje ko udashobora gutsinda, nta nzira ibi ikiriho yo kugera ku ntsinzi”.

Imyenda ‘iriho amaraso’ mu kigega

Hakamada wahoze ari umukinnyi w’umukino w’iteramakofe wabigize umwuga, mu 1966 ubwo yakoraga mu ruganda rukora ibiribwa bishongesheje byitwa miso, imirambo ya shebuja, umugore we n’abana babo babiri bayisanze yahiye mu rugo rwabo i Tokyo.

Uko ari bane bari batewe ibyuma barapfa mbere y’inkongi.

Abategetsi bashinje Hakamada ko ari we warimbuye uyu muryango, agatwika inzu yabo kandi akabiba ama-Yen 200,000.

Hakamada yabanje guhakana ibi birego, ariko nyuma atangaza icyavuzwe ko ari ukwemera icyaha yahatiwe nyuma yo gukubitwa no gukorerwa ibazwa byamaraga amasaha agera kuri 12 ku munsi.

Mu 1968 yahamijwe ubwicanyi no gutwika, akatirwa urwo gupfa.

Abashigikiye Hakamada imbere y'urukiko basemerera "banzai", ijambo ry'ikiyapani risigura "hoye hoye", igihe bari barangije gusoma urwo rubanza.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abashigikiye Hakamada imbere y'urukiko basemerera "banzai", ijambo ry'ikiyapani risigura "hoye hoye", igihe bari barangije gusoma urwo rubanza.
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Urubanza rwaje gukomeza nyuma y’imyaka za mirongo rwagarutse ku myenda iriho ‘ibizinga by’amaraso’ yabonetse mu kigega kirimo miso muri rwa ruganda, umwaka umwe nyuma y’uko Hakamada afashwe.

Iyo myenda, bivugwa ko ari iya Hakamada yariho amaraso, yakoreshejwe mu kumuhamya icyaha.

Gusa mu myaka myinshi, abanyamategeko ba Hakamada bavugaga ko ibipimo bya ADN/DNA byo kuri uwo mwenda ntaho bihuriye na we, bityo ko bishoboka ko iyo myenda yari iy’undi muntu.

Abo banyamategeko nyuma bavuze ko polisi yaba yarahimbye ibi bimenyetso.

Ingingo yabo yatumye mu 2014 umucamanza Hiroaki Murayama avuga ko “iyo myenda atari iy’uregwa”.

Icyo gihe uwo mucamanza yagize ati: “Ntibikwiye gukomeza gufunga uregwa, kuko igipimo cy’uko ashobora kuba umwere kiri hejuru”.

Hakamada ni uko yarekuwe by’agateganyo ariko anemererwa ko urubanza rwe rusubirwamo.

Gusububukura uru rubanza byaratinze cyane kugeza ubwo bitangiye umwaka ushize – kugera kuri uyu wa kane mu gitondo ubwo urukiko rwasomaga umwanzuro.

Mu gihe ikimenyetso cya ADN cyateshejwe agaciro, umucamanza yasanze hari indi ngingo y’abunganira uregwa ifite ishingiro – ko ibizinga by’umutuku byari ku myenda bishoboka ko atari amaraso.

Avuga ko amaraso atari gukomeza kuba umutuku ku myenda imaze umwaka mu kigega kirimo miso.

Mu guca uru rubanza uyu munsi, umucamanza yavuze ko basanze “abakora iperereza baracuze ibimenyetso basiga ibisa n’amaraso ku myenda” bayihisha muri miso, nk’uko AFP ibivuga.

Hakamada yahise agirwa umwere.

Kumara imyaka za mirongo afunze, kenshi afungiye aha wenyine kandi ahora abwirwa ko igihe cyo kwicwa kigeze – byamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe, nk’uko umuryango we n’abanyamategeko be babivuga.

Hakamada na mushikiwe w'imyaka 91, Hideko.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Mushiki wa Hakamada w'imyaka 91, Hideko, ni we amwitaho kuva arekuwe mu 2014

Mushiki we Hideko w’imyaka 91 yamaze imyaka myinshi aharanira ko musaza we arekurwa.

Umwaka ushize, ubwo gusubiramo urubanza byatangiraga, Hideko yatangaje ko yishimye kuko “amaherezo umutwaro ukuwe ku ntugu zanjye”.

Gusubiramo urubanza rw’abakatiwe urwo gupfa mu Buyapani ni ibintu bibaho gacye cyane – Hakamada ni uwa gatanu gusa bikorewe kuva nyuma y’intambara ya kabiri y’isi.

Ubuyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni byo bihugu byonyine mu itsinda rya G7 bigitanga igihano cy’urupfu, aho imfungwa zihabwa icyo gihano zibimenyeshwa habura amasaha macye ngo zicwe.