Magdeleine Vallieres wa Canada wabaye uwa mbere ku isi agisoza isiganwa yabwiye BBC uko yabigezeho

Insiguro ya video, Magdeleine Vallieres wa canada wabaye uwa mbere ku isi akirangiza isiganwa yabwiye BBC uko yabigezeho
Magdeleine Vallieres wa Canada wabaye uwa mbere ku isi agisoza isiganwa yabwiye BBC uko yabigezeho
    • Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Magdeleine Vallieres w'imyaka 24 abaye uwa mbere ku isi mu bagore (elite) mu gusiganwa 164 KM akoresheje amasaha 4:34:48 agendera ku muvuduko rusange wa 35 Km/h.

Magdeleine uvuka i Quebec ni we wa mbere uhaye Canada umudali wa zahabu mu bagabo cyangwa abagore, mu mateka y'iyi mikino y'isi imaze hafi imyaka 100.

"Bagenzi banjye banyizeye, nanjye ndiyizera, ndagenda. Nari mbizi ko nshobora kudatsinda kuri 'sprint' mfata umwanzuro wo kugenda mbere ngo mbatange yo" – Ni ko yavuze amaze gutsinda.

Madeleine yongeyeho ko ibi bimushimishije kurushaho kuko bizamuha imbaraga mu isiganwa nk'iri rizabera i Montreal mu gihugu cye cya Canada mu mwaka utaha wa 2026.

Kimberley Le Court uvuka mu birwa bya Mauritius ni we munyafurika waje hafi, yabaye uwa munani (8) mu bakinnyi 53 basoje isiganwa ku 106 baritangiye.

Mu ikipe y'u Rwanda yari ihagarariwe n'abakinnyi bane;

  • Xaverine Nirere
  • Diane Ingabire
  • Violette Irakoze Neza
  • Valentine Nzayisenge

Bose nta n'umwe wabashije gusoza isiganwa.

Kimberley na Ashleigh Moolman wa Afurika y'Epfo ni bo banyafurika bonyine barisoje.