Imvo n’imvano ku mukino ngorora mubiri mu Rwanda, abawigeze baratanga inama

Insiguro y'amajwi, Imvo n’imvano ku mukino ngorora mubiri mu Rwanda, abawigeze baratanga inama
Imvo n’imvano ku mukino ngorora mubiri mu Rwanda, abawigeze baratanga inama

Nongeye kubakira muri kino kiganiro cy'Imvo n'Imvano cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 z'ukwa 1 mu 2024. Nkuko nabibabwiye ubushize, twatangiye uruhererekane rw'ibiganiro bivuga k'umukino ngorora mubiri mu Rwanda.

Mu mpera z'umwaka ushize, twagiye i Bordeau mu Bufaransa, gukora ibyo biganiro n'abahoze bakora uwo mukino ngororamubiri kuva mu myaka ya za 70 kugeza mu nyaka ya 2000.

Twagiye i Bordeau kuko ariho Mukamurenzi Marcianna aba, Mukamurenzi Marcianna akaba yarabaye ikirangirire muri uyu mukino.

Mukamurenzi

Ahavuye isanamu, Mukamurenzi

Twashoboye rero kumuhuza n'abandi bakinanaga bari hirya no hino kw'isi. Bo ariko bari ku mirongo ya telephone. Twashoboye kuvuga ku mateka yabo ariko tubaha n'umwanya wo kugira inama abakina uwo mukino muri iki gihe, na cyane cyane ko hari abari kw'itegurira imikino ya jeux olympique izabera mu Bufaransa kuva kw'itariki 26 z'ukwa 7 muri uyu mwaka kugeza tariki 11 z'ukwa 8 muri uyu mwaka wa 2024. Uretse abo bakinnyi, twanabahuje n'abayobozi babo, baba abakera we n'ab'ubu.

Abo nabo ni Sibonyange Immaculee wari mu Rwanda, Uwilingiyimana Julienne wari mu Rwanda, Mukakigeri Marthe wari mu Rwanda, Nyandwi Aloys wari mu Rwanda, Ntawurikura Mathias wari mu Rwanda, Ndagijimana Elkan wari mu Rwanda, Dix Dieudonne wari muri Amerika, Murenzi Emmanuel ( umutoza ) wari muri Benin, Jean Marie Vianney Ndagijimana ( yakuriye ishyirahamwe ry’umukino ngororamubi, anaba muri comite olympique ) we yari mu Bufaransa, Clementine Mukandanga wari mu Butaliyani, hamwe rero n’umuyobozi wa comite olympique mu Rwanda, Alice Umuringa nawe yari mu Rwanda.

Ibi biganiro mwabiteguriwe kandi murabigezwaho na Felin Gakwaya