'Sinigeze mbona umukinnyi watotejwe nka Vinicius'

Brazil imaze gutsinda Ubwongereza 1-0 mu kwezi gushize igihe abanyamakuru begeraga Vinicius Jr kugirango abahe ikiganiro aho bahurira n'abakinnyi iyo umukino urangiye ku kibuga cya Wembley.
"Ariko tugiye kuvuga iby'umupira w'amaguru ?" Rutahizamu wa Real Madrid asubiza aseka.
Nyuma y'igisubizo kiza, yemera kwakira ibibazo bike. Kuko yari azi ko mu minsi mike iri imbere azaha ikiganiro abanyamakuru i Madrid, gishobora kuziganzamo uruhare rwe mu guhashya ivanguramoko mu mupira w'amaguru, Vinicius yashatse guca iruhande icyo kibazo ari Londres.
Ni uko yabikoze. Ariko icyo gihe, mbere y'umukino wa gicuti Brazil yakinaga na Espagne, yaraturitse ararira ageze mu mutima w'ikibazo cy'ivanguramoko akomeje kugirirwa ku bibuga by'umupira byo muri Espagne.
Agira ati: "Ndashaka kwikinira umupira w'amaguru, ariko biragoye gutera imbere. Ndumva mbabaye, mbabaye, ari nako ngenda ntakaza umunezero wo gukina.
''Ku myaka 23, ngomba kwigisha abanya Espagne benshi icyo ivanguramoko rivuze."
Uwo ni umukinnyi w'icyamamare ku isi ukinira umurwi ukomeye n'umurwi nserukiragihugu, ugeze igihe cyo gutekereza ejo hazaza he, aravuga gusa uko icyo kibazo cyagiye kiyongera.
Mw'irushanwa ry'umwaka ushize, La Liga, Vinicius yabonetse muri icyo kibazo inshuro cumi mu birego byajyanwa ku bashinjacyaha, ariko hamaze gukorwa bike mu kugikemura.
Igihe Real Madrid yakinaga na Manchester City, kuwa Kabiri mu mukino wa kimwe cya kane cy'irushanwa rihuza imirwi yabaye iya mbere ku mugabane w'i Burayi, Champions League, uyu mukinnyi wambara numero 7 ashobora kuba atarabaye umukinnyi wakinnye neza kurusha abandi ku kibuga cya Santiago Bernabeu, ariko yagaragaye mu bavuzwe.
Birshoboka ko ari we mukinnyi ukomeye kw'isi muri iki gihe.
Urugamba rwe rurenga umupira w'amaguru.
Mu myaka ishize, Vinicius yabaye umukinnyi w'umwirabura uri kw'isonga ry'abarwanya ivanguramoko mu mupira w'amaguru, nubwo yagize ariya marangamutima, nta gitekerezo afite cyo kubihagarika.
Marcelo Carvalho, washinze ikigo kigenzura ivanguramoko mu mupira w'amaguru, yabwiye BBC ati: "Vinicius ashyize ahagaragara ibintu byari byaragizwe ubwiru kuri iki kibazo kandi byari byarabujijwe n'abayoboye umupira w'amaguru, mu bihe byashize."
"Ararwanya imikorere yamunzwe n'ivanguramoko."
Umukinnyi watotejwe kurusha abandi mu mateka y'umupira w'amaguru?

Ahavuye isanamu, Getty Images
Kuba yarakuriye i Sao Goncalo, umujyi uteye ubwoba kubamo mu karere ka Rio de Janeiro, Vinicius yagombye gutsinda urwo rubwa kugirango agere kw'isonga.
Nta na kimwe muri ibi ariko cyamuteguye kuzahangana n'ibyo yari kuzahura muri Espagne amaze kuva mu murwi wa Flamengo agiye muri Real Madrid afite imyaka 18, aho hari mu 2018 - ibitutsi by'abafana, baririmba ngo inguge, ibishushanyo bimugaragaza byanditse ku biraro bimwerekezwaho.
Mu kwezi gushize, Carlo Ancelotti, umutoza wa Real Madrid yagize ati: "Narebye inyuma gato, sinigeze mbona umukinnyi watotejwe nka Vinicius"
Uko niko ikibazo cyakomeye gihinduka cya diplomasi, aho leta ya Brazil yahamagaje uharagariye Espagne muri Brazil kugira ngo yisobanure kuri iryo totezwa no gufata ingamba zo kubihagarika.
Mu gihe hakigaragara ukutabihana, Vinicius ari kwirwanaho ku giti cye.
Umwaka ushize, uwo mukinnyi yatangije umugambi wo kubihashya wiswe "Ivanguramoko, wikwirengagiza nkaho utabibonye" byandikwa ku byapa hirya no hino mu gihugu no hanze y'igihugu, mu kwibuka umunsi wahariwe Abirabura ( Black Awareness Day).
Yanafashije mu kuvugurura amashuri menshi iwabo aciye mw'ishyirahamwe rye, anasohora inyandiko yamagana ivanguramoko kugirango mu mashuri habe umuco wo kudakumirana.
Yanacishije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga anagaragaza ibindi bikorwa by'ivangura bikorerwa bagenzi be bakinana umupira w'amaguru.
Ushinzwe kumushakira isoko (agent), Frederico Pena yagize ati: "Ibyo bikorwa byose niwe wabitangije ijana kw'ijana. Icyo dukora ni kubishyira mu bikorwa no kongera imbaraga mu kurwanya ivanguramoko. Dutanga inama, ariko amaherezo ni urugamba rwe. Ntabwo yapfuye gutangiza urugamba rwo kurwanya ivanguramoko. Byaramusinzikaje. Ni umurwanyi. Ni nako yahoze. Biva mu muryango we."
Nta ngaruka bigira k'ukuntu akina ?

Kubera ko atanejejwe n'ukuntu yakiriwe muri La Liga muri iri rushanwa, Vinicius yatekereje kuva muri Real Madrid, ariko ubu wavuga ko umubano we n'iryo shyirahamwe wahindutse. Wakwemeza ko hari ingufu iryo shyirahamwe ryashyizemo muri iyi minsi ishize.
Mu bamwegereye, hari impungenge z'uko iryo vangura rishobora guhungabanya imikinire ye, ariko nubwo hari ibyo binegu by'ukuntu yitwara mu kibuga, Vinicius ashobora kuba agiye kugira ibihe bye byiza atigeze agira muri iri rushanwa.
Ku bitego 18 amaze gutsinda, n'inshuro 6 yafashije Los Blancos gutsinda ibitego muri iri rushanwa, Vinicius arushwa gusa na Jude Bellingham mu gutsinda ibitego byinshi muri uyu murwi w'igihangange muri Espagne - Uyu mukinnyi wo mubo hagati w'umwongereza, afite ibitego 20 no guhesha abandi imipira ivamo ibitego 10.
Carvalho avuga kuri Vinicius agira ati: "Biragaragara rwose ko ivanguramoko ryashegeshe imikinire ye, mu buryo bumwe. Tubonako iyo akina aba ari kwihimura ku bamutoteza."
"Rero mu gihe ari byiza cyane kugira umuntu w'igihangange nka Vinicius uri mu rugamba rwe, binateye impungenge kuba ari mu bihe nk'ibi kuko bituma agira igitutu mu kibuga, no mu yindi mirwi, hamwe rero n'abamuha inkunga bashaka ko aceceka."
Azaba yiringiye gushyira ibyo byose iruhande igihe bazaba bagiye gukina na City, hanyuma ifirimbi nivuga akore ibyo akora neza: gukina umupira.










