Uko wateka crêpes/pancakes byoroshye n'ibintu bidahenze

Crêpes/Pancakes ni kimwe mu biribwa bidahenze gutegura, ukoresheje amata macye, amagi n’ifarini. Amavuta macye yo kuziteka hamwe n’amazi macye y’indimu n’isukari ni byo biba bikenewe ngo ukore Crêpes zinurira.
Niba ufite amagi n’amata mu rugo byagusaba kugura ifarini nk’ikilo kimwe cyangwa bibiri kugira ngo ukore Crêpes zikwiriye abo mu rugo bitaguhenze.
Pancakes ziryoha kurushaho zikanahumura nk’ibiryo iyo zongewemo ibihumyo, fromage/cheese cyangwa ham/jambon (inyama y’ingurube itunganyije) cyangwa n’ibindi byinshi bishobora kujyamo kuko zijyana na byinshi byatuma muzirarira nijoro mukamererwa neza.
Intambwe ya 1: Uruvange rwa crêpes

Nta bipimo? Nta kibazo! Ubu ni uburyo bworoheje ku mutangizi wo gutegura Crêpes, z’abantu babiri, batatu.
- Menera amagi abiri mabisi mu kirahure.
- Shyira ifarini igereranyije mu kindi kirahure kijye kuzura
- Shyira amata mu kindi kirahure ugeze hafi mu cyakabiri
- Ikiyiko kimwe kinini cy’isukari kirahagije
- Bishyire mu ibakure imwe ubivange
Uruvange rwabyo ni rwo ugenda umena kw’ipanu yawe iriho amavuta macye yafashe umuriro. Aha uba ufite Crêpes wifuza.
Intambwe ya 2: Kujyanisha crêpes n'ibindi
Iziryohereye cyangwa izijya gukariha, dufite inzira zoroheje zo kurunga pancakes zawe.
Igihe ushaka kugerageza crêpes zihumura cyangwa zifite ubundi buryohe wagerageza ibi bitekerezo bitandukanye bya pancakes zo ku rundi rwego.
Pancakes z’uburyohe zirunze ibiryohera
- Zimwe zimenyerewe zirimo indimu n’isukari
- Crêpes zirimo umuneke n’ubuki
- Crêpes zirimo amavuta y’inka atunganyije (beurre/butter) na jam/confiture ziraryoha cyane zizwi nka Scotch pancakes
- Pancakes zitekanye n’ibisate by’inanasi ni agahebuzo
- Pancakes zitekanye agafu k’igishishwa cy’icunga, yoghurt n’ubuki
- Pancakes zitekanye n’imizabibu ivanze n’umushongi wa chocolate yera
- Crêpes zitekanye n’uduce twa chocolate hamwe na ice cream
- Crêpes zirimo ifu nkeya ya cocoa
- Crêpes zirunze beurre/butter nyinshi mo gacye isukari n’umuneke
- Amazi, ifu ya cocoa n’isukari nabyo bikoranwa na crêpes ziryoha



Ibijyana na crêpes zijya gukariha
- Pancakes zitekanye na ham/jambon na fromage
- Pancakes zirimo ibihumyo ziri kumwe na crème fraîche
- Pancakes ziriho imboga ndetse byanashoboka n’inyama zitetse
- Crêpes zitekanye n’urusenda rutunganyije hamwe n’ibice bya avoka na sereri
- Crêpes zivanze n’umureti, urusenda n’amashaza
- Fromage y’amashunushunu na salad ya betterave/beetroot
- Crêpes itekanye na jambon/ham, inyanya na fromage/cheese
- Crêpes n’ibirayi birunze
- Pancakes zisanzwe ziriho bacon (inyama iteguye y’ingurube y’urwunyunyu), avoka n’igi ritogosheje ridahiye neza
- Pancakes zirimo ibirayi, crème fraîche n'ibitunguru



Amahitamo yawe yose cyangwa ibyo wategetswe n’abaganga kurya buri gihe hari crêpes wategura zijyanye nabyo.
Urugero: crêpes z’abarya imboga
Izi crêpes (vegan pancakes) ntabwo zikenerwa kuvangwa n’ibindi bintu bihenda, zishobora no guhenduka kurusha izindi zo ku rundi rwego. Amoko y’imboga wahisemo n’amata akomoka ku bihingwa ni byo gusa ukenera ngo uzikore.
Hari kandi crêpes zikoresheje ifu y’umuceri, aho gukoreshwa ifarini, nazo usanga ziryoha cyane kandi ziryohera benshi.
Crêpes zitarimo amagi
Amagi atuma pancakes zorohera kandi zihumura neza. Ariko ashobora gusimbuzwa umuneke useye bigakora neza cyane ‘vegan pancakes’ ziryoshye.
Ushobora kandi gukora crêpes udakoresheje amata cyangwa ibindi bikomoka ku nka ugakoresha ubwoko bw’andi mata adakomoka ku nka ndetse ntiwirirwe ukoresha beurre/butter.










