Abakundanye bakiri mu mashuri yisumbuye bongeye kubonana, ndetse n'umwana wabo, nyuma y'imyaka 40 batandukanye

Mr Carroll and Ms Webber in a black-and-white photo, sitting on the lap of a Santa Claus and smiling at the camera Bwana Carroll na Madam Webber mu ifoto y'umukara n'umweru, bicaye kuri Santa Claus

Ahavuye isanamu, Personal collection

Byari mu 1967 ubwo Kevin Carroll na Debbie Webber babonanaga bwa mbere. Bombi bari ingimbi, ari abanyamuryango b'amatsinda y'ikinamico mu mashuri yisumbuye yabo atandukanye, bakundanye bakibonana bwa mbere.

Carroll yabwiye BBC ati: "Nigaga mu ishuri ry'abahungu gusa, Deb we yiga mu ishuri ry'abakobwa gusa. Nuko mu kizamini rusange cyo kwiyandikisha (audition), mu gihe twese twari munzu mberabyombi, mbwira inshuti yanjye nti: 'urareba uriya mukobwa? Ngiye kumutwara mu birori byo kubyina'."

Debbie Webber na we aribuka ati: "Nari nicaye njyenyine mu nzu mberabyombi nta muntu nari nzi mu bakobwa bo ku rindi shuri baje nabo mu kizamini, ariko nibuka mubona (Kevin Carroll), natekereje ko ariwe musore wiza naba narigeze mbona".

Uretse kuba byararangiye bajyanye kubyina, kuva icyo gihe ntibabashaga kwihanganira gutandukana. Banategura kujya Maryland aho byari buborohere gushyingiranwa batagejeje imyaka.

Ariko ibintu byose byaje guhinduka. Amakuru ko Debbie Webber yasamye yakomye mu nkokora inzozi zabo bibatandukanya imyaka irenga mirongo ine (40).

Uyu munsi, bongeye kubonana kandi bavuga ko baha agaciro cyane urukundo batabashije kuryoherwa bakiri bato.

Urugendo rwabagejeje aha rwari rukwiye koko gukinwa muri filimi ya Hollywood.

Amakuru atari yitezwe

Ababyeyi ba Webber muri rusange baramushyigikiye ubwo yababwiraga ko atwite, hashingiwe ku ndangagaciro z'imibereho y'icyo gihe.

"Bari abantu bafite urukundo rwinshi; bakunze Kevin, bari babizi ko ari umusore mwiza kandi dukundana cyane, gusa icyo gihe umukobwa gutwita ibintu byabaga bitandukanye n'ubu". Niko Madam Webber yabwiye BBC

Hateguwe uburyo yakoherezwa mu kigo cyakira ababyeyi b'abagore bari bonyine.

Nk'uko abyibuka, ati: "Mama yemereye Kevin kuza akantwara muri weekend, tukajya dutembera mu modoka tukanasangira ifunguro ry'umugoroba".

Muri icyo gihe, bombi bagumanye icyizere ko hari igihe kizagera bakabana, bakarerana umwana wendaga kuvuka.


Ifoto ya Kevin Carroll yambaye impuzankano ya Gisirikare

Ahavuye isanamu, Personal collection

Insiguro y'isanamu, "Narimfite icyizere ko nibandekura nkava mu myitozo, nzagaruka tugakora ubukwe" - Ifoto ya Kevin Carroll yambaye impuzankano ya Gisirikare

Kevin Carroll yari yarishyizemo cyane icyo gitekerezo ku buryo yumvishije nyina kumwemerera kwinjira mu ngabo za US Marine Corps afite imyaka 17.

Arasobanura ati: "Nasanze nininjira mu gisirikare, n'ubwo twari tutarashyingirwa, nzajya mbasha koherereza amafaranga Deb, kandi igisirikare bikamwitaho we n'umwana ku bijyanye n'ubuvuzi. Icyizere cyanjye cyari uko, nibandekura mvuye mu myitozo, twazashyingirwa."

Gusa ibyo byose byagumye ari icyizere gusa.

Mu gihe yari mu myitozo ya gisirikare, yakiriye ibaruwa ivuye kwa Deb Webber imubwirako agiye gutanga umwana akarerwa n'abandi.

"Ndakibuka uko niyumvise" Kevin Carroll, mu kiniga. "Nari ndi mu myitozo n'abandi basirikare, ahantu utabasha kwerekana amarangamutima, ariko imbere muri njye isi yari yanguyeho".

Guhinduka kw'ubuzima

Nyuma yo guhagarika umubano we na Carroll wari ugiye koherezwa kurwana muri Vietnam, Webber yagize ibihe by'inzozi mbi kubera gutekereza gutanga umwana we. Yaje gutuza ubwo umuganga we yamubwiraga ko hari umuryango wifuza kwakira umwana bakamurera.

Umuganga yaramubwiye ati: "Mfite umuryango w'abana bane n'umubyeyi wabo utabasha kuzongera kubyara. Niba ufite umukobwa, barifuza kumutwara bakamurera."

Webber yari yarabyaye umwana w'umukobwa, ukurikije uko yasaga yasaga na Kevin Carrol, nuko amutanga k'umuryango adafiteho amakuru ahagije.

Ifoto igaragaza Umubyeyi wareze Val amuteruye ari uruhinja mugafoto ka kera

Ahavuye isanamu, Personal collection

Insiguro y'isanamu, Val yafashwe n'undi muryango kuva akiri muto cyane - ifoto igaragaza Umubyeyi wareze Val amuteruye ari uruhinja mugafoto ka kera
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nyuma y'igihe gito, umuryango we waje kwimuka utangira ubuzima bushya. Hagati aho ariko Carroll yari muri Vietnam.

"Akazi kanjye kari ako gutabara abatwara indege barasiwe mu mirwano, maze ku itariki ya 10 z'ukwezi kwa 10 mu 1969 tujya gutabara kajugujugu itwara ibikoresho."

Muri icyo gikorwa, Carroll yakomerekejwe n'ibice by'igisasu mu kaboko, mu maguru no mu mugongo.

Yabwiye BBC ati: "Nabonaga ntazakira, maze nganiriza Imana. Ndayibwira nti 'siniyumvisha ko wareka nkapfira aha, rwagati ahantu hatabaho, mu birometero 28,968 iwacu, ntongeye kubona Debbie, ntanabonye umwana wanjye'."

Undi musirikare yaje kumutabara, Carroll ajyanwa Philippines, nyuma mu Buyapani, mbere y'uko asubizwa iwabo muri America ngo akire neza.

Agira ati: "Icyo gihe nabazwe inshuro 18. Nyuma yaho nabazwe nanone inshuro 20. Ndetse ngenda mu kagare k'abamugaye, njya ku kanyigisha kugenda, mvaho njya ku mbago, nzivaho njya ku nkoni kandi sinacitse imbaraga."

Kandi muri ibyo byose, Carroll yagerageje gushakisha Webber.

Ariko Webber wari aremerewe n'agahinda n'umutima wicira urubanza, yageragezaga kwiyibagiza ibyabaye. Yashakanye n'abandi bagabo benshi abyara abakobwa batatu, mu gihe Carroll we yaje gupfusha umugore.

Nta n'umwe muri bo wigeze yumva amakuru y'umukobwa Webber yari yaratanze ngo arerwe n'abandi, nyuma y'imyaka myinshi ishize.

"Kongera kubonana"

Ifot igaragaramo Val na basaza be babiri bakriri bato, yicaye kubibero by'umwe muri bo. bose barasekera ubafotora

Ahavuye isanamu, Personal collection

Insiguro y'isanamu, Val yari yararerewe mu muryango ufite abahungu bane

Amaherezo, Webber yafashe icyemezo cyo kubwira abakobwa be ukuri.

Aribuka ati: "Hari ku munsi w'ababyeyi. Twari mu gikoni, ndababwira nti 'Mfite ikintu nshaka kubabwira. Igihe nari nkiri muto cyane, nabyaye umwana.' Nasobanuye uko byose byagenze uko Kevin nanjye twakundanye."

Umwe mu bakobwa be yasamubye ibisobanuro birambuye byafasha gushakisha uwo mwana.

Nari nzi izina rimwe ry'umuryango wamutwaye, nari nzi ko bafite abahungu bane, nzi n'agace bari batuyemo".

Ibyo bimenyetso byari bihagije. Umukobwa wa Webber yabonye uwo muryango maze ahamagara umwe muri abo bavandimwe. Igisubizo cyaje mu guhamagarwa kuri telefone kivuye kuri Val, umukobwa we.

Ifoto ya Val na mama we baseka.

Ahavuye isanamu, Personal collection

Insiguro y'isanamu, Kongera kubonana n'umukobwa we Val byari ingenzi kuri Debbie Webber ngo akire ikimwaro no kwishinja yiyumvagamo kubwo gutanga uwo yabyaye ngo arerwe ahandi - Ifoto ya Val na nyina barimo guseka

Val yabwiye BBC ati: "Namuhamagaye saa mbili z' igitondo. Namubwiye ko hari byinshi tugomba kuganiraho, ariko ko nishimiye icyo yakoze. Nta rwango na ruto rwari ruhari."

Kuri Webber, icyo gisubizo cyamuhaye ihumure rikomeye. Yaravuze ati: "Ibyiyumvo byose by'isoni n'umutima wiciraga urubanza byahise bishira."

Uwo munsi nijoro barahuye. Mu gihe cyo kongera kubonana, ikibazo cy'ingenzi cyari: "Se wa Val wamubyaye we abaye hehe?"

Bashatse amakuru kuri murandasi, bagera ku nkuru y'urupfu rw'umugore wa Carroll wari umaze iminsi apfuye. Webber ahita amwandikira ibaruwa.

Yanditse ati: "Mbabajwe no kuba mwarabuze uwanyu. Nifuza ko twaganira ku minsi yacu tukiri ku ishuri. Nizeye ko mumerewe neza." Yongeraho numero ye ya telefoni.

Kuri Bwana Carroll, iyo baruwa yari nk'igitangaza.

Yaravuze ati: "Sinzigera nibagirwa umwanya nakiriye iyo baruwa. Nahise mfata telefone, ndavuga nti 'sinari nemera ko tugiye kongera kuganira gutya'."

Ifoto ya Carrol, Deb na Webber baseka, bari ku meza muri resitora.

Ahavuye isanamu, Personal Collection

Insiguro y'isanamu, Carrol ntiyigeze azuyaza ubwo bamubazaga niba ashaka guhura n'umukobwa we - Ifoto ya Carrol, Deb na Webber baseka, bari ku meza muri resitora

Nyuma haza ikindi gikomeye. "Naravuze nti: 'Mfite ikintu nshaka kukubwira.Nabonye umukobwa wacu. Urifuza guhura na we?'"

Nyuma y'uko Carroll yemeye atazuyaje, bahuriye kwa Webber. Igihe Carroll yahageraga, Val yarasetse kubera imbamutima za nyina agira ati "Ariko ni n'umugabo mwiza".

Val na se baganiriye amasaha menshi. Hanyuma Carroll yemera ko atigeze areka gukunda nyina.

Imyaka irenga 40 nyuma y'uko bashatse guhunga ariko bikanga, amaherezo barashyingiwe. Ubu, bageze mu myaka ya 70, bashoboye kwita ku rukundo rwabo no kwitanaho.

Debbie Webber yasoje agira ati:"Ubu dushoboye kwitanaho no gukundana muri iki cyiciro cy'ubuzima. Mu by'ukuri, nta kindi nkeneye."

Bwana Carol yambaye ingofero y'ubururu na Webber ufite ikirahure mu ntoki, n'indorerwamo zizuba kumutwe we, baseka mubirori byabereye hanze

Ahavuye isanamu, Personal collection

Insiguro y'isanamu, Carroll na Webber bari baratandukanye imyaka 40, ubu bamaze irenga icumi bashyingiranywe