'Uzise imbeba ntitwakiranuka' – Umworozi wa Sumbirigi mu Rwanda

Imbeba za sumbirigi ziri mu kiraro cyazo
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Rusizi

Ihindiya, idende, sumbirigi ni ko bita aya matungo mato azwi na benshi kandi nk'imbeba z'inzungu. Ni amatungo afite amateka mu Rwanda ariko bamwe bakinena, gusa abahanga mu mirire bavuga ko inyama zayo ari ingenzi ku mubiri no kurwanya imirire mibi cyane cyane mu bana.

Jean Neretse yize ubwalimu ariko yaje kwiyegurira ubworozi by'umwihariko bwa sumbirigi. BBC yamusuye aho azororera mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi mu burengarazuba bw'u Rwanda, kuri we aya matungo ni igisubizo ku mirire.

Ubu bwoko bw'imbeba zororwa nk'amatungo abahanga mu mirire bavuga ko inyama zazo zikungahaye cyane kuri 'proteins', ubutare bwa iron na zinc, na vitamin B. Bavuga kandi ko kuko inyama zazo zifitemo cholesterol nkeya ari amahitamo meza mu kwirinda indwara z'umutima ugereranyije n'inyama zisanzwe.

Abaturanyi ba Neretse benshi ntabwo bari bazi iri tungo mbere, kandi bamwe n'ubu barihuza n'imbeba zisanzwe, ariko we avuga ko ntaho bihuriye. Iri ni itungo yasanze iwabo borora kuva ari muto.

Uyu mugabo ngo yifuza ko Abanyarwanda bayoboka ihindiya ahereye ku baturanyi be cyane cyane abafite abana bagaragaza ibimenyetso by'imirire mibi.

Ati: "Nakuze mbona iwacu bazorora n'ubwo atari henshi zari ziri. Namenye ko rifite intungamibiri nyinshi zitaboneka mu yandi matungo icya rimwe. Naraziriye kandi n'ubu ndacyazirya, ni inyama nziza zafasha no kurwanya ikibazo cyo kugwingira mu bana."

Mu gutangira gukora ubu bworozi, Neretse avuga ko byamugoye kubona icyororo kuko ihindiya zasaga n'izitangiye gucika burundu mu karere ke.

Ifoto ya Jean Neretse ibumoso yambaye umupira w'ikijuju n'ingofero n'ifoto ya sumbirigi iburyo
Insiguro y'isanamu, Neretse akangurira Abanyarwanda kumenya ko ihindiya atari imbeba nka za rufigi zo mu bisenge, ahubwo ari amatungo kimwe n'ayandi kandi yo y'ingenzi cyane mu mirire

Mu 2019 aya matungo yongeye kugarukwaho mu biganiro by'abantu no mu itangazamakuru mu Rwanda ubwo umwe mu bajyanama ba Perezida Paul Kagame yumvikanye anenga leta ya Perezida Juvénal Habyarimana ko mu myaka ya za 80 yatumizaga za sumbirigi mu Bubiligi ikaziha abaturage mu kurwanya imirire mibi. Gusa uwo mujyanama (Rtd Gen) James Kabarebe ntabwo yahakanye ubushobozi bw'aya matungo mu kurwanya imirire mibi.

Aya matungo benshi bayahuza n'imbeba zisanzwe, ibi bigatuma habaho kuyanena kuko izi za rufigi (imbeba) zo mu bisenge by'inzu no mu myobo ubusanzwe - mu Rwanda no mu karere - zizwi nk'ibiryo by'injangwe aho kuba iby'abantu.

Neretse yatangiriye ubworozi bwe kuri sumbiligi zigera kuri 300, ati: "Ariko ubu sinabasha kukubwira umubare wazo kuko ni nyinshi kubera uburyo zororoka."

Intego ye ubu ni uguhindura uyu mushinga ubucuruzi bukomeye, kandi amaze kubona isoko hakurya y'umupaka wa Rusizi rimuha icyizere.

Yongeraho ati: "Mu myaka itatu iri imbere ndifuza kuba nzaba mfite izigera ku 5,000. Namaze kubona isoko rinini muri Congo kuko bo bazi cyane ubwiza bw'izi nyama."

Abaturanyi batangiye kumwegera

Uko ubworozi bwa Neretse bugenda bwaguka ni ko abaturanyi be bagenda bamenya ko bushobora kuba bufite akamaro kanini.

Oliva aturanye na Neretse aha mu murenge wa Rwimbogo, avuga ko abana be bari bafite ibimenyetso by'imirire mibi. Ni umwe mu ba mbere Neretse yasanze ababwira akamaro k'inyama z'aya matungo.

Oliva yabwiye BBC ati: "Naje kumusaba ubufasha kuko abana banjye bari bugarijwe n'imirire mibi. Yaramfashije ampa kuri izi nyama. Nyuma y'igihe gito ubuzima bw'abana banjye buragenda buba bwiza".

Neretse avuga ko abaturanyi be bakibona iri tungo nk'irisuzuguritse ndetse bamwe bariha amazina yo kuritesha agaciro.

Ati: "Bakomeza kuvuga ngo ni imbeba [zisanzwe] mu kuzitesha agaciro…ariko jye nka mwalimu mbasobanurira itandukaniro rishingiye ku byo zirya n'uko zibayeho. Rwose ntabwo ari imbeba [zisanzwe], n'uwo twahura akazita imbeba ntitwakiranuka".